Imvura yaguye mu mpera z’icyumweru yangije igice cy’umuhanda uhuza Kigali n’intara y’Amajyepfo

Imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki 28 Mata 2024 rishyira ku Cyumweru, yangije umuhanda uhuza Umujyi wa Kigali n’Intara z’Amajyepfo. Uyu muhanda wacikiye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rugalika ahazwi nko mu Nkoto.

Polisi irimo gufasha ibinyabiziga bihatambuka
Polisi irimo gufasha ibinyabiziga bihatambuka

Uyu muhanda wacikiye mu gice cyo hepfo gikoreshwa n’abanyamaguru, uruhande rwa ruguru rukomeza gukoreshwa n’ibinyabiziga.

Niyongira Uzziel Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere mu Karere ka Kamonyi yatangarije Kigali Today ko uyu muhanda watengutse biturutse ku cyuma gikoze ikiraro cyashaje bituma umuhanda wangirika.

Nubwo uyu muhanda wangiritse uruhande rumwe ntibyagaritse urujya n’uruza rw’ibinyabiziga bihaca kuko biri kwifashisha uruhande rumwe rw’umuhanda.

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere mu Karere ka Kamonyi yavuze ko aho umuhanda wacitse hashyizwe ibimenyetso by’udutambaro nk’imbuzi iburira ibinyabiziga kudaca muri urwo ruhande.

Ikindi avuga kiri gukorwa nuko ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda rihari kugirango rifashe abakoresha uyu muhanda no kuyobora imodoka.

Ati “ Turimo gukora n’inzego zirimo Polisi y’Igihugu, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) zatangiye gukora inyigo yo gutangiza ibikorwa byo kuwusana byihuse ndetse n’indi ishobora kwangizwa n’ibiza muri iki gihe.

Visi Meya Niyongira avuga ko ibikorwa byo gukora uyu muhanda nibitangira hazashakwa uko haremwa undi ku ruhande imodoka zizaba zifashisha.

Iyi mvura kandi yagiye yangiza ibikorwa bitandukanye birimo inzu, amapoto y’amashanyarazi n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

MUKOMEZE MUDUKURIKIRANIRE IKORWARYUMUHANDA! MURAKOZE!

UKOBIZABA Emmanwer yanditse ku itariki ya: 1-05-2024  →  Musubize

Ntabwo ari mu Nkoto ahubwo ni ku Mugomero

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 30-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka