Imvura y’Umuhindo yacitse - Meteo Rwanda

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda), kivuga ko imvura y’Umuhindo yatangiye kugwa muri Nzeri umwaka ushize, ubu yacitse (yarangiye) henshi mu Gihugu usibye mu gice cy’Amajyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda.

Meteo-Rwanda ivuga ko imvura yatangiye gucika muri iyi minsi 10 ya mbere y’uku kwezi kwa Mutarama, ubusanzwe kurangwa n’igihe cy’izuba ry’Urugaryi rigera mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare, hagahita hatangira kugwa imvura y’Itumba.

Meteo-Rwanda yagize iti "Icika ry’imvura y’Umuhindo riteganyijwe muri uku kwezi kwa Mutarama henshi mu Gihugu uhereye muri iki gice cya mbere, uretse igice cy’amajyepfo y’uburengerazuba mu turere twa Karongi, Nyamasheke, Rusizi, Nyamagabe na Nyaruguru imvura iteganyijwe gukomeza."

Iki kigo kivuga ko mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Mutarama 2023 (kuva taliki ya 1 kugeza taliki ya 10), mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 0 na 60.

Imvura iruta izindi ngo izaba iri hagati ya milimetero 40 na 60, ikaba iteganyijwe henshi mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, mu burengerazuba bw’uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru, ndetse no muri Parike y’Igihugu y’Ibirunga.

Mu bice bisigaye by’Intara y’Uburengerazuba n’uturere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Musanze na Burera, hamwe n’ibice bimwe by’Uturere twa Gakenke, Gicumbi na Nyagatare, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 40.

Imvura iri munsi ya milimetero 10 ni yo nke iteganyijwe mu bice byinshi byo mu Mayaga, no mu turere twa Gatsibo, Kayonza, Kirehe, Rwamagana, Gicumbi na Bugesera.

Meteo-Rwanda ivuga ko imvura iteganyijwe mu minsi 10 ya mbere y’ukwezi kwa Mutarama 2023, izaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iyi minsi mu kwezi kwa Mutarama.

Ubusanzwe ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice cya mbere cy’ukwezi kwa Mutarama, kiba kiri hagati ya milimetero 0 na 70.

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’umunsi umwe (1) n’iminsi ine (4), ikaba yari iteganyijwe hagati y’italiki 3 n’iya 4 henshi mu Rwanda, hamwe no kuva tariki 7 ugana mu mpera z’iki gihe mu majyepfo y’iburengerazuba bw’Igihugu.

Meteo ivuga ko imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga ryerekeza mu gice cy’epfo cy’Isi, hamwe n’imiterere ya buri hantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka