Imvura y’Umuhindo ishobora kuzaba nke hamwe na hamwe mu Gihugu

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) kivuga ko imvura y’Umuhindo wa 2021 izaba ingana nk’isanzwe igwa muri icyo gihe, ariko ikaba ishobora kuzagabanuka mu duce tumwe tw’Iburengerazuba, Amayaga n’uturere twa Bugesera, Kirehe na Ngoma.

Meteo Rwanda ivuga ko iyo mvura izagwa kuva mu kwezi kwa Nzeri kugera mu kwezi k’Ukuboza 2021, izaba ingana nk’iyaguye mu muhindo w’imyaka ya 2016, 2010 na 1996.

Mu mwaka wa 2016 habonetse imvura y’Umuhindo idahagije, cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza, bituma Leta itangira kugemurira amazi abaturage n’amatungo mu mirenge ya Gahini, Mwili, Kabare, Kabarondo, Murama, Murundi, Ndego na Rwinkwavu.

Meteo Rwanda ivuga ko Inyanja ngari y’u Buhinde (Indian Ocean) idashyushye cyane ngo ishobore kohereza ibicu bifite ubuhehere bwinshi mu kirere cy’agace u Rwanda rurimo, bikaba ari byo byateza kutaboneka kw’imvura ihagije hamwe na hamwe mu gihugu.

Iki kigo gikomeza giteganya ko imvura y’Umuhindo izatangira kugwa ahenshi mu gihugu mu cyumweru cya mbere cy’Ukwezi k’Ukwakira, usibye muri Pariki za Nyungwe n’Ibirunga imvura ishobora gutangira mu mpera z’ukwezi gutaha kwa Nzeri.

Uturere twa Ngoma na Kirehe two ngo dushobora kuzatangira kubona imvura y’Umuhindo mu cyumweru cya kabiri n’icya gatatu by’ukwezi k’Ukwakira 2021(kuva ku matariki ya 9-19).

Muri rusange biteganyijwe ko imvura y’Umuhindo wa 2021 izacika mu cyumweru cya nyuma cy’ukwezi k’Ukuboza (kuva ku matariki 21-31), usibye mu duce twegereye ikiyaga cya Kivu n’ishyamba rya Nyungwe (ho ishobora kuzagera ku itariki 10 Mutarama 2022 ikigwa).

Meteo Rwanda igira inama inzego zishinzwe ubuhinzi, kwihutisha imirimo yo gutegura imirima hamwe no kugeza inyongeramusaruro ku bahinzi hakiri kare, kugira ngo imvura itazacika imyaka itarera.

Meteo Rwanda ishingiye ku kuba hari uturere dushobora kubona imvura mu gihe kitazarenga ukwezi kumwe, yakomeje kigira iti “Inzego z’ubuhinzi ziragirwa inama yo gutegura ibikoresho byifashishwa mu mirimo yo kuhira, cyane cyane mu bice bikunze kugira imvura idahagije, ndetse no kwita ku mihingire ibika amazi mu butaka”.

Muri rusange inzego za Leta, iz’abikorera n’imiryango itari iya Leta bagirwa inama yo kwitegura kurinda abaturage, amatungo, ubutaka n’ibikorwa bitandukanye bishobora kwangizwa n’isuri, umuyaga, imyuzure, inkangu, inkuba n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka