Imvura y’umuhindo ishobora kuba nke, abahinzi bihutire gutera

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko imvura y’umuhindo wa 2020 izaba iri munsi gato y’imvura isanzwe iboneka mu bihe byiza by’umuhindo, mu bice byinshi by’igihugu.

Meteo Rwanda igaragaza ko imvura y’umuhindo yatangiye kugwa mu bice bimwe by’uturere twegereye umupaka wa Uganda kuva ku wa kabiri tariki 08 Nzeri 2020, ikazagenda igana mu Majyepfo mu bice byo ku mupaka w’u Burundi kugera ku itariki 13 Ukwakira 2020.

Iyi mvura ariko izihutira gucika kuko Intara y’u Burasirazuba, Umujyi wa Kigali n’Amajyepfo ukuyemo Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru, hazatangira kubura imvura kuva tariki 22-29 Ukuboza 2020, ahandi ikazacika mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa Mutarama 2021.

Uretse kugwa mu gihe gito kandi, Meteo Rwanda igaragaza ko imvura itazaba ari nyinshi cyane kuko hazagwa ibarirwa hagati ya milimetero 250 na 400 ahenshi mu gihugu, mu gihe ubusanzwe hashoraga kugwa irenze milimetero 600.

Meteo Rwanda igira inama inzego zitandukanye gufata ingamba zo gukumira ingaruka zaterwa no kugusha imvura nke, by’umwihariko abahinzi bagasabwa gutera imyaka hakiri kare, kugira ngo imvura itazacika batareza.

Mu kiganiro yahaye inzego zitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri uyu wa gatatu, Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi, yagize ati “inzego z’ubuhinzi ziragirwa inama yo kwihutisha imirimo yo gutegura imirima, kwihutisha kugeza inyongeramusaruro ku bahinzi, no guterera imbuto ku gihe cyavuzwe mu mbonerahamwe”.

Aimable Gahigi, Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda
Aimable Gahigi, Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda

Inzego z’ubuhinzi zisabwa kandi “gutegura ibikoresho byifashishwa mu mirimo yo kuhira imyaka, cyane cyane ahakunze kugwa imvura idahagije, ndetse no kwita ku mihingire ibika amazi”.

By’umwihariko uduce twegereye imipaka u Rwanda ruhana na Uganda mu Turere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze, Burera, Gicumbi na Nyagatare, ndetse n’agace ka Rusizi na Nyamasheke kegereye ikiyaga cya Kivu, bagomba gutera imbuto guhera tariki 08-15 Nzeri 2020 kuko ari ho imvura y’umuhindo yatangiriye.

Ibice bisigaye by’utwo turere hiyongereyeho hamwe na hamwe mu Karere ka Gakenke, muri Rulindo (akarere kose) na Gatsibo igice kinini, hateganyijwe kuboneka imvura y’umuhindo ku matariki ya 15-22 Nzeri 2020.

Iyi mvura izatangira kugwa mu bice bimwe by’Uturere twa Rusizi na Nyamasheke, Nyamagabe, Nyaruguru na Gakenke, ndetse no mu bice byose by’Uturere twa Karongi, Rutsiro, Ngororero, Muhanga, Kamonyi, Umujyi wa Kigali, Rwamagana na Kayonza kuva tariki 22-29 Nzeri 2020.

Uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe (ibice byasigaye), Gisagara, Huye, Nyanza, Ruhango, Bugesera, na Ngoma imvura izatangira kugwa ku itariki ya 29 Nzeri kugera 06 Ukwakira 2020, muri Kirehe n’igice kimwe cya Ngoma ikazatangira kugwa ku itariki 06-13 Ukwakira 2020.

Umuyobozi ushinzwe gusakaza ibyavuye mu bushakshatsi ku bijyanye n’ibihingwa mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi n’Uborowzi (RAB), Izamuhaye Jean Claude, avuga ko bagomba gukurikiza aya matariki bahawe na Meteo Rwanda.

Izamuhaye agira ati “Hagaragajwe cyane cyane igihe imvura izatangirira n’igihe izacikira muri buri karere, imirimo yihutirwa ni ugukangurira abahinzi gutegura imirima kuko muri raporo z’icyumweru gishize nabonaga bageze kuri 66%.

Muri biriya bice by’amajyaruguru iteganyagihe riratwereka ko ari umwanya wo gutera kuko imvura yatangiye kugwa, ni ugutera cyane cyane ibihingwa bisaba amazi menshi nk’ibigori, kugira ngo nibura hagati y’itariki ya 15-20 Nzeri 2020, tuzabe twarangije kubitera twizeye umusaruro mwiza. Imvura dufite ni imvura nziza, dutereye ku gihe twazabona umusaruro mwiza”.

Ikigo Meteo Rwanda kivuga ko amakuru cyahaye inzego zitandukanye aba agomba kwizerwa, aho kibishingira ku yo cyari cyatanze ajyanye n’itumba n’impeshyi by’ubushize, ngo habayeho kwibeshya guto kubarirwa hagati ya 10%-15%.

Iki kigo kivuga ko iri teganyagihe cyatangaje rizajya ryunganirwa n’iryo kizajya gitanga buri munsi, buri minsi itatu, buri minsi 10 ndetse n’irya buri kwezi.
Impamvu izatera imvura kungana cyangwa kuba nke ugereranyije n’imvura isanzwe igwa mu gihe cyiza cy’umuhindo, ngo ni uko mu nyanja ngari z’u Buhinde na Atalantika harimo kuvamo imiyaga ifite ubuhehere buke, biturutse ku kuba izo nyanja zitarashyushye cyane ngo amazi yazo ajye mu kirere.

Imbonerahamwe igaragaza igihe imvura izacikira, aho izahera icika n'aho izaherukira
Imbonerahamwe igaragaza igihe imvura izacikira, aho izahera icika n’aho izaherukira

Uretse inzego zijyanye n’ubuhinzi, Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) na yo yavuze ko ikenera iteganyagihe rya Meteo Rwanda mu rwego rwo kuburira abaturage kwirinda ibiza.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Olivier Kayumba, yasabye abantu kuzirika ibisenge by’inzu mu rwego rwo kwirinda imiyaga, gufata amazi cyangwa kuyayobora aho atagomba guhurira n’inzu zabo, gutunganya imikingo birinda ubuhaname bwatuma ibaridukira, guca imirwanyasuri ndetse no kwimuka ahantu hashobora kubateza ibyago.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka