Imvura y’itumba irakomeje n’ubwo hamwe hamaze igihe izuba - Meteo

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda), Aimable Gahigi avuga ko n’ubwo ibice bimwe by’Igihugu bimaze iminsi byakamo izuba rikabije, imvura y’itumba igiye kuhagaruka.

Gahigi avuga ko n’ubwo mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali, Intara y’Iburasirazuba no mu Mayaga hamaze igihe izuba rikabije, ibipimo byerekana ko imvura y’Itumba izagaruka ku itariki 9 Werurwe 2023.

Umuturage wo mu Karere ka Bugesera waganiriye na Kigali Today, avuga ko barimo guhura n’izuba rikabije, bakaba ngo baheruka imvura ku itariki ya 27 y’ukwezi gushize.

Ati "Abantu barateye ibishyimbo n’ibigori, bari bategereje ko ibigori bimera mu minsi 9 ariko ntabwo byigeze bimera, birashoboka ko byaba byarapfiriye mu butaka."

Umuyobozi Mukuru wa Meteo-Rwanda avuga ko hamwe na hamwe mu Gihugu, hari aho imvura yari yatangiye kugwa hagati ya tariki 1-3 Werurwe ikaza guhagarara, ariko ko ari ibisanzwe kuba yatangira hagakurikiraho ibihe by’umucyo.

Gahigi akomeza agira ati "Amakuru dufite ni uko kuva tariki ya 9 Werurwe imvura izagaruka mu Mujyi wa Kigali, mu cyegeranyo cyari cyatanzwe i Burasirazuba, ho imvura yagombaga gutangira hagati ya tariki 7-14".

Ati "Nta mpungenge rero abantu bagombye kugira ku bijyanye n’amakuru, kuko itangira ry’imvura riba mu minsi itandukanye mu Gihugu."

Iteganyagihe ry’Itumba ry’amezi ya Werurwe-Mata-Gicurasi ritangwa n’Ikigo ICPAC, rigaragaza ko inyanja ngari za Pacifique n’u Buhinde zidashyushye cyane, ngo zibashe kohereza mu kirere u Rwanda ruherereyemo ibicu bifite imvura ihagije.

Ibi bigashimangirwa n’Ikigo Met Office cyo mu Bwongereza, kivuga ko ibi bihe by’Itumba byatangiye nabi ku bahinzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba, bitewe n’uko kugabanuka kw’imvura, ariko ikazagenda yiyongera kugeza no mu bihe by’impeshyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka