Imvura izagwa mu gice cya kabiri cya Mutarama ishobora guteza imyuzure n’inkangu

Meteo-Rwanda yatangaje ko iteganyagihe ryo kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 20 Mutarama 2024, rigaragaza ko imvura iteganyijwe kugwa mu gihe cy’iminsi 10 izateza ingaruka zirimo imyuzure n’inkangu, abantu bagasabwa gukomeza gufata ingamba zo kwirinda.

Ikarita y'imvura iteganyijwe mu gice cya kabiri cya Mutarama
Ikarita y’imvura iteganyijwe mu gice cya kabiri cya Mutarama

Muri iki gice cya kabiri cya Mutarama 2024, imvura iri hejuru y’isanzwe igwa iteganyijwe gukomeza kugwa mu gice cy’Amajyepfo ashyira Uburengerazuba bw’Igihugu. Hakaba hateganyijwe kugwa ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 10 na 120 mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu turere twa Karongi, Nyamasheke, Rusizi, Nyamagabe, Nyaruguru, Huye, Gisagara, Nyanza no mu majepfo y’Uturere twa Ruhango, Bugesera, Ngoma na Kirehe. Ahandi hasigaye mu Gihugu hateganyijwe imvura iri ku kigero cy’imvura isanzwe ihagwa (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 10 na 50).

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’iminsi ibiri n’itandatu, aho iminsi myinshi iteganyijwemo imvura iri hejuru y’isanzwe igwa. Imvura iteganyijwe izagwa hagati y’italiki 11 na 15, nyuma yaho igende igabanuka ahagana mu mpera z’iki gice. Imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga riherereye mu gice cy’epfo cy’Isi, hamwe no ku miterere ya buri hantu.

Uko imvura iteganyijwe ahantu hatandukanye

Imvura iri hagati ya milimetero 90 na 120 ni yo nyinshi iteganyijwe mu bice byinshi by’Uturere twa Rusizi na Nyamasheke, mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe no mu Majyepfo y’Akarere ka Karongi.

Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 90 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Nyamagabe, Nyaruguru, na Karongi, iteganyijwe kandi mu turere twa Huye, Gisagara, Nyanza no mu Majyepfo y’Uturere twa Ruhango, Bugesera na Kirehe.

Imvura iri hagati ya milimetero 10 na 20 ni yo nke iteganyijwe mu bice byinshi by’Akarere ka Nyagatare. Mu bice bisigaye by’Igihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 60.

Hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 8 ku isegonda, muri iki gice cya kabiri cya Mutarama 2024. Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda (reba ibara ry’umuhondo ku ikarita y’umuyaga uteganyijwe) uteganyijwe mu bice by’Uturere twa Kirehe, Kayonza, Gatsibo, Gisagara, Huye, Nyanza, Nyaruguru, Nyamagabe, Musanze na Burera.

Ahandi hasigaye mu gihugu hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 6 ku isegonda.

Hateganyijwe kandi ubushyuhe bwinshi mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Mutarama 2024, buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 28 mu Rwanda. Mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali, Intara y’Iburasirazuba, mu Mayaga no mu kibaya cya Bugarama, hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28.

Ikarita igaragaza ibipimo by'ubushyuhe n'imiyaga
Ikarita igaragaza ibipimo by’ubushyuhe n’imiyaga

Mu burasirazuba bw’Akarere ka Rubavu no mu Majyaruguru y’Uturere twa Nyabihu na Musanze, ni ho hateganyijwe ubushyuhe buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 20.

Ubushyuhe buteganyijwe buzaba buri munsi y’ikigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe buboneka mu gice cya kabiri cya Mutarama mu Rwanda hose.

Hateganyijwe ingaruka ziterwa n’imvura nyinshi ndetse n’igwa iminsi yikurikiranya, harimo imyuzure, inkangu n’isuri ahantu hahanamye hatarwanyije isuri, cyane cyane ziteganyijwe mu majyepfo y’Uburengerazuba ahateganyijwe imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 60 na 120.

Meteo Rwanda iragira inama Abanyarwanda n’inzego bireba, yogukomeza ingamba zo gukumira no kwirinda ibiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka