Imvura izagwa idasiba kugeza ku wa Kane tariki 4 Gicurasi - Meteo

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda), kivuga ko mu Rwanda hateganyijwe imvura igwa buri munsi yikurikiranya mu minsi ine, kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 4 Gicurasi 2023.

Ibi bikubiye mu Iteganyagihe ry’iki gice cya mbere cy’iminsi 10, ibanziriza ukwezi kwa Gicurasi 2023, kikaba ngo kizarangwa n’imvura nyinshi ugereranyije n’iyaguye mu minsi 10 ishize yashoje Mata.

Mu gice cya mbere cy’uku kwezi kwa Gicurasi 2023 (kuva tariki ya 1 kugeza taliki 10), mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 130.

Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu Gihugu muri iki gihe. Ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice kiri hagati ya milimetero 10 na 100.

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’itanu (5) n’umunani (8) henshi mu Gihugu.

Imvura nyinshi iteganyijwe mu minsi ine ya mbere y’iki gice, nyuma yaho ikazagenda igabanuka uko ugana mu mpera zacyo.

Iyi mvura ikaba izaturuka ku bushyuhe bwo mu nyanja y’u Buhinde n’iya Pasifika, ngo buzaba buri hejuru y’ikigero gisanzwe.

Uko imvura itaganyijwe ahantu hatandukanye

Imvura iri hagati ya milimetero 110 na 130 ni yo nyinshi, ikaba iteganyijwe mu bice by’uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Ngororero, Rubavu, Nyabihu, Gakenke, Musanze, Burera, Gicumbi, igice gito cyo mu burengerazuba bwa Nyagatare no mu majyepfo ya Kirehe.

Imvura iri hagati ya milimetero 90 na 110 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru, mu burengerazuba bw’Uturere twa Muhanga, Ruhango, Nyanza, Nyamagabe, Nyaruguru, Nyagatare no mu gice kinini cya Kirehe na Ngoma.

Imvura iri hagati ya milimetero 30 na 50 ni yo nke iteganyijwe mu bice by’amajyaruguru y’Uturere twa Nyagatare na Kayonza.

Ahandi hose hasigaye mu gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na 90 (reba ikarita y’imvura itaganyijwe).

Meteo-Rwanda ivuga ko iyi mvura nyinshi izagwa mu minsi yikurikiranya, izateza ubutaka gusoma, imyuzure hafi y’imigezi no mu bishanga, kunyerera kw’imihanda y’ibitaka no kutabona umuhanda neza kubera ibihu.

Bitewe n’uko iyi mvura izanateza isuri n’inkangu ahantu bitarwanyijwe, Meteo Rwanda igira inama Abaturarwanda n’inzego bireba gukaza ingamba zo gukumira no kwirinda ibiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka