Imvura irimo urubura yangije byinshi mu Majyepfo n’Amajyaruguru
Abaturage bo mu Mirenge ya Rongi mu Karere ka Muhanga mu Majyepfo, hamwe na Coko mu Karere ka Gakenke mu Majyaruguru, baraye bangirijwe imitungo bitewe n’imvura nyinshi ivanze n’urubura yaguye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 9 Werurwe 2023.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi muri Muhanga, Nsengimana Oswald, yabwiye Itangazamakuru ko iyi mvura irimo urubura yaguye mu Mudugudu wa Horezo mu Kagari ka Ruhango.
Nsengimana avuga ko urwo rubura rwishe ihene 4 z’abaturage rukangiza n’imyaka, harimo hegitari zirenga 2 z’ibirayi, 2 z’ibijumba, imboga kuri hegitare 1 ndetse na 6 z’ubwatsi bw’amatungo.
Mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Coko mu Kagari ka Mbilima, na ho haguye imvura y’urubura ruvanze n’umuyaga ku gicamunsi cy’ejo ahagana saa cyenda n’igice kugera saa kumi n’imwe.

Raporo y’Akarere ka Gakenke ivuga ko mu midugudu itandukanye y’ako kagari, iyi mvura yangije imyaka y’abaturage irimo ibishyimbo byari kuri ha 82, ha 3 z’ibigori, ha 64 z’urutoki, ha 51 z’ikawa, are 10 z’inyanya, ha 7.9 z’imyumbati, ha 2.5 z’ibirayi, ha 4.2 z’ibijumba hamwe na ha 1.8 z’amateke.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Jean Marie Vianney Nizeyimana, yaganiriye na Kigali Today agira ati "Umutekinisiye yabyutse mu gitondo ajya kubarura aho hantu hakubiswe n’urubura, rukaba rwibasiye cyane Umurenge wa Coko, urwageze ahandi ni ruke cyane."
Uretse mu bice bimwe by’Amajyepfo n’Amajyaruguru bataka ko imvura irimo urubura yangije byinshi, mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu na ho haguye imvura irimo umuyaga mwinshi, isenya inzu z’abaturage.

Imiryango irenga 15 ituye muri uwo murenge yabwiye Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Itangazamakuru, RBA, ko itagira aho irara kubera imvura nyinshi yarimo umuyaga.
Ikigo Meteo-Rwanda cyari cyaburiye abantu ko kuva ku itariki 9 Werurwe 2023 hazagwa imvura henshi mu Gihugu, kinagira inama inzego zitandukanye n’abaturage gufata ingamba zo gukumira hakiri kare.
Umuyobozi Mukuru wa Meteo-Rwanda, Aimable Gahigi yakomeje agira ati "Guhera uyu munsi (ku itariki 10 Werurwe) imvura irongera iboneke hose mu Gihugu."

Iteganyagihe rya Meteo-Rwanda rivuga ko mu minsi 10 iri imbere, hagiye kuboneka imvura hirya no hino mu Gihugu.





Ohereza igitekerezo
|