Imvura igiye kugabanuka, ubushyuhe bwiyongere mu bice binyuranye by’Igihugu – Iteganyagihe
Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe cyatangaje ko iteganyagihe ryo kuva tariki ya 21 kugeza tariki 31 Gicurasi 2024 rigaragaza ko imvura iteganyijwe mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Gicurasi 2024 izakomeza kugabanuka mu bice byinshi by’Igihugu.
Hateganyijwe ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 0 na 70 mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Ingano y’imvura iteganyijwe iri ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa henshi mu gihugu mu gice cya gatatu cya Gicurasi, uretse mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu imvura iteganyijwe iri hejuru gato y’ikigero cy’imvura isanzwe ihangwa. Ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 10 na 70.
Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’uminsi umwe n’iminsi itatu ikazagwa taliki ya 21, 27 na 28 bitewe n’ahantu.
Imvura iteganyijwe izava ku miyaga ituruka mu Nyanja y’Ubuhinde n’imiterere ya buri hantu.
1.Uko imvura iteganyijwe ahantu hatandukanye
Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 70 niyo nyinshi iteganyijwe mu bice byinshi by’uturere twa Rutsiro, Ngororero, Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera. Imvura iri hagati ya milimetero 50 na 60 iteganyijwe mu bice bisigaye by’uturere twa Rutsiro, Ngororero na Nyabihu, ibice byo hagati by’uturere twa Musanze na Burera, henshi mu turere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi, mu burengerazuba bw’uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru no mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’akarere ka Gakenke.
Imvura iri hagati ya milimetero 0 na 10 niyo nke iteganyijwe. Iteganyijwe mu bice byinshi by’uturere twa Bugesera, Ngoma na Kirehe, mu burasirazuba bw’uturere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare. Mu mujyi wa Kigali, Mu Mayaga, mu majyepfo y’akarere ka Rulindo na Gicumbi no mu bice bisigaye by’Intara y’Iburasirazuba hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 10 na 20.
Mu bice bisigaye by’Igihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 50 nkuko bigaragara ku ikarita y’imvura iteganyijwe.
2. Umuyaga uteganyijwe
Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 8 ku isegonda niwo uteganyijwe muri iki gice cya gatatu cya Gicurasi 2024.
Umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 6 ku isegonda uteganyijwe henshi mu gihugu uretse ibice bimwe by’uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Gicumbi, Nyamasheke na Rusizi hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda.
3. Ubushyuhe buteganyijwe
Mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Gicurasi 2024 hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 28 mu Rwanda, bukaba buri ku kigero cy’ubushyuhe busanzwe bw’iki gice.
Mu karere ka Bugesera, mu majyepfo y’akarere ka Rusizi, mu burasirazuba bw’uturere twa Huye, Gisagara, Nyanza, Ruhango, Kamonyi, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare, mu burengerazuba bw’uturere twa Ngoma na Rwamagana ndetse no mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28.
Mu gice kinini cy’Akarere ka Nyabihu, mu burasirazuba bw’akarere ka Rubavu no mu Majyaruguru y’Uturere twa Musanze na Burera niho hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buke, buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 20.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|