Imvura idasanzwe yasenyeye abaturage inasambura amashuri
Imvura idasanzwe ivanze n’umuyaga yaguye mu murenge wa Sake mu Karere ka Ngoma, yasambuye amashuri inasenyera abaturage 13.
Ntawaguye cyangwa ngo akomerekere muri iki kiza cyo ku wa 20 Ugushyingo 2015, ariko ibyangiritse kubisana biracyari ingorabahizi.

Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko abasenyewe n’iyimvura n’umuyaga amabati akangirika, bakorewe ubuvugizi kuko umurenge utabona ubushobozi bwo kubaha, andi naho muri GS. Kanazi ahasambutse amashuri atatu ngo hashobora kwitabazwa ababyeyi mu gusana.
Pasiteri Nsabimana Sammuel uyobozi paroisse ya EAR Kanazi, ifite iri shuri mu nshingano, atangaza ko ntabushobozi buhari ku ruhande rw’itorero bwo gusana aya mashuri ariko ko hashobora kwitabazwa ababyeyi baharera bakaba batanga umusanzu hagasanwa.
Pasiteri Nsabimana yakomeje avuga ko hari impungenge nyinshi ku kuba amafaranga yo gusana yaboneka mu babyeyi kuko mu bisanzwe, batitabiraa neza ibikorwa bifasha imyigire myiza y’abana ku mashuri.

Yagize ati “Niba ari ubukene cyangwa se imyumvire mike sinzi, kuko ubona ababyeyi batitabira gutanga amafaranga afasha mu bikorwa biteza imbere imyigire y’abana babo ku mashuri.”
Ubuyobozi bw’umurenge wa Sake nabwo busanga ingufu z’ababyeyi ari ngombwa kugirango hasanwe ariya mashuri binyuze mu nama basanzwe bagirana n’ubuyobozi bw’iri shuri.
Bigirimana Charles, umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu murenge wa Sake, avuga ko abaturage batishoboye basenyewe n’iyi mvura bazubakirwa mu muganda.
Ati “Hari abasenyewe n’uyu muyaga batishoboye bakeneye gufashwa kuko batabasha kwisanira,abo umuganda uzabafasha ariko ikibazo ni amabati yangiritse ibisenge byagurutse. Umurenge nta ngengo y’imari ugira icyo dukora ni ubuvugizi twarabukoze.”
Mu mazu 13 yangirijwe n’iyi mvura ubuyobozi bw’uyu murenge bwemeza ko imiryango umunani ariyo yasenyewe idafite ubushobozi bakeneye gufashwa.
Imirege ya Sake, Jarama na Zaza ikunda kwibasirwa n’ibiza by’imvura n’umuyaga. Mu mwaka ushize wa 2014 mu murenge wa Sake imvura yasenye amazu agera kuri 70.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Sake buvuga ko buri gukorana inama n’abaturage bubakangurira kuzirika amazu yabo ibisenge ngo birinde ibi biza biyasenya.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
byabintu midimar yariyavuze byatangiye nuko yariyarivuguruje ahubwo