Imvura idasanzwe yasenye inzu z’abaturage n’ibyumba by’amashuri

Ku gicamunsi cyo ku wa 16 Werurwe 2016, mu Karere ka Kirehe, imvura ivanze n’umuyaga yasenyeye imiryango 38 yiganjemo iyo mu Mudugudu w’abirukanwe muri Tanzaniya inangiza ibyumba by’ishuri rya St Anastase.

Abaturage bibasiwe n’icyo kiza ni abo mu Mudugudu wa Gashongora Mu Kagari ka Nyagasenyi ho mu Murenge wa Gahara aho ibisenge by’amazu byagurutse ntihagira icyo barokora mu byari biyarimo.

Imvura yasenye inzu z'abaturage n'ibyumba by'amashuri.
Imvura yasenye inzu z’abaturage n’ibyumba by’amashuri.

Nduhirabandi Emmanuel, umwe mu basenyewe n’iyo mvura, agira ati “Nari mu nzu n’umugore wanjye n’umwana imvura iguye igisenge kiraguruka twisanga tunyagirwa duhitamo gukizwa n’amaguru”.

Akomeza agira ati “Kubera uburyo buteye ubwoba imvura yagwagamo nta kintu twirukankanye,uturibwa nari maze iminsi mvuye gupagasa twose twangiritse, ntabyo kwiyorosa matora n’imyenda byose byatwawe n’umuvu w’amazi nta cyasigaye munzu uretse isafuriya”.

Mu gihe abo baturage basenyewe bakomeje gusaba ubufasha, ubuyobozi bw’akarere bwo burimo gusaba abatahuye n’ibiza kubacumbikira mu gihe hagitegerejwe ubufasha.

Abaturage bangirijwe n'ibiza barasaba gufashwa.
Abaturage bangirijwe n’ibiza barasaba gufashwa.

Uretse inzu z’abaturage no mu ishuri ry’imyuga rya VTC St Anastase riri muri uwo Murenge wa Gahara bimwe mu byumba byaryo byasambuwe n’umuyaga.

Hahirwa Faustin, Umuyobozi w’icyo kigo, yatangarije Kigali Today ko imvura yasenye icyumba abana bariramo (Refectoire), ibyumba bitanu byigirwamo imyuga(Ateriers) na salle y’inama.

Yagize ati “Haje umuyaga uteye ubwobo igisenge cy’inzu abana bafatiramo ifunguro kigwa hasi cyose k’ubw’amahirwe nta bana bari barimo. Gusa, hari abana bari bahungabanye kubera ibyo babonaga, twabagejeje kwa muganga ubu borohewe bavuyeyo nta mwana ufite ikibazo”.

Ntambara John, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahara, arahumuriza abaturage ababwira ko hari gushakwa uburyo bwihutirwa abahuye n’ibiza bafashwa, akavuga ko baba bacumbikiwe na bagenzi babo.

Zimwe mu nyubako z'Ishuri ry'Imyuga rya St Anastase zasenyutse.
Zimwe mu nyubako z’Ishuri ry’Imyuga rya St Anastase zasenyutse.

Uretse umurenge, nyuma y’iyo mvura, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe hamwe n’ingabo na Polisi basuye abo baturage n’icyo kigo cyahuye n’ibiza barabahumuriza maze basaba abaturage gucumbira bagenzi babo bahuye n’ibiza mu gihe hagishakishwa uko babafasha.

Ibitekerezo   ( 1 )

Abahuye n’ibiza,bihangane kuko imana izabarengera. kdi mwibuke aho yabakuye niho hari hakomeye cyane.

Jean paul yanditse ku itariki ya: 17-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka