Imurikabikorwa ryagombye guha umwanya abaturage bakerekana uko bikuye mu bukene

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Ntibitura Jean Bosco, arasaba abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Uturere, JADF, guha umwanya abagenerwabikorwa babo na bo bakajya bagaragariza abitabira imurikabikorwa, ibyo bagezeho byabahinduriye ubuzima.

Umusaruro w'ubuhinzi mu byatumye imirire mibi mu bana igabanuka
Umusaruro w’ubuhinzi mu byatumye imirire mibi mu bana igabanuka

Guverineri Ntibitura avuga ko guha umwanya umuturage wari ukennye cyane, cyangwa wongerewe ubushobozi akagaragaza uburyo bwakoreshejwe ngo ahinduke, byaba ari ukurushaho kugaragaza ko izo mpinduka zabayeho koko kandi zagirira n’abandi akamaro.

Ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Akarere ka Ngororero mu gutangiza imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa, JADF ISANGANO, Guverineri Ntibitura yavuze ko hakwiriye kuba hari umwanya wagenewe abafashijwe guhindura ubuzima, bakaba ari nabo baba abatangabuhamya b’ibyagezweho aho kugarazwa gusa n’ababafashije.

Agira ati "Muri ibi bikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage, ubutaha dushaka kubona abaturage bagaragaza urugendo bakoze rw’uko bikuye mu bukene, ni byo byarushaho kuduha icyizere cy’uko ubufatanyabikorwa bwakozwe bwatanze umusaruro koko".

Agaragaza ko ubwo bufatanye ari bwo bukwiye kandi kuba bugezwa ku muturage wo hasi ku Mudugudu, kugira ngo rya terambere ryifuzwa abe ariho rishora imizi koko.

N'urubyiruko ruhabwa umwanya wo kugaragaza ibyo rukora rwafashijwemo n'Abafatanyabikorwa
N’urubyiruko ruhabwa umwanya wo kugaragaza ibyo rukora rwafashijwemo n’Abafatanyabikorwa

Asaba abaturage kugira uruhare mu kuzamura iterambere ry’Igihugu, bagira ibyo bakora ariko bakabikora neza.

Avuga ko kugira ngo abantu bagire ibyo bageraho, bakwiye kubanza kugira umuco w’ubunyangamugayo, kuko aribwo ibikorwa bitanga umusaruro, guhuza imbaraga, kubyaza amahirwe ibiboneka hirya no hino, kwegera abafatanyabikorwa no kubigiraho ibyo gukora, guhindura imyumvire no gucika ku muco wo gutegereza inkunga, ari izingiro ry’impinduka zirambye.

Agira ati "Buri wese afite inshingano n’uburenganzira mu byo umuturage akeneye n’uruhare agomba gutanga ngo ibyo akeneye bigerweho, abafatanyabikorwa beza ni abamanuka kugera mu Mudugudu aho abaturage bari, gutanga serivisi inoze, kujya inama, guhana amakuru no guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu nzego z’ibanze".

Guverineri Ntibitura avuga ko Abafatanyabikorwa kandi, bakwiye gutegurira hamwe ibikorwa n’inzego z’Ubuyobozi bwite bwa Leta kuko ari bwo bigera neza ku muturage.

Gutunganya impu no kuzikoramo inkweto biri mu byahinduye ubuzima bw'urubyiruko rwize imyuga
Gutunganya impu no kuzikoramo inkweto biri mu byahinduye ubuzima bw’urubyiruko rwize imyuga

Perezida wa JADF Isangano mu Karere ka Ngororero akaba n’Umuyobozi wa CARITAS Diyosezi ya Nyundo Padiri Rutakisha Jean Paul, avuga ko kimwe mu bikorwa bagezeho bishimira ari ugukurikirana abana bari mu ngo mbonezamikurire, byatumye bagabanya igwingira ry’abana aho Akarere ka Ngororero kavuye kuri 55% by’abana bagwingiye mu myaka itatu ishize, kakaba kageze kuri 20%.

Naho ku kijyanye no guha urubuga abaturage bahinduye ubuzima bakagaragaza uko babigezeho bafatanyije n’Abafatanyabikorwa, Padiri Rutakisha avuga ko bahera mu imurikabikorwa rya 2025, bakazanakomeza gukurikiza inama Guverineri yabagiriye.

Agira ati "Turemeranya na Guverineri ko umuturage yaba ishingiro ry’impinduka zabaye, turatangira uyu munsi tubatega amatwi, ni nako twamuha amahirwe yo kwibariza Abafatanyabikorwa ibyo babijeje kubakorera, ubu turatangira kwakira abaturage bashaka kwibariza noneho tunaganire ku byifuzo byabo, byadufasha gutegura igenamigambi rikurikiyeho.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe, avuga ko Abafatanyabikorwa b’Akarere, bashoye mu baturage asaga Miliyali 10Frw mu bikorwa by’umwaka wa 2024-2025, kandi koko byazanye impinduka mu bukungu, imibereho myiza n’imiyoborere kandi ko bizeye ko n’umwaka utaha hazaba hari ibishya byinshi byageza umuturage ku mpinduka zifuzwa.

Guverineri Ntibitura asaba ko abagenerwabikorwa bahabwa umwanya mu imurikabikorwa
Guverineri Ntibitura asaba ko abagenerwabikorwa bahabwa umwanya mu imurikabikorwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka