Impuzamakoperative UNICOOPAGI yatanze Kandagirukarabe ku makoperative bakorana

Mu rwego rwo gufasha abanyamuryango kwirinda Coronavirus, impuzamakoperative Unicoopagi yatanze kandagirukarabe n’amasabune ku makoperative 34 ayigize, ku wa 28 Ukwakira 2020.

Abahagarariye amakoperative agize Unicoopagi bahawe kandagirukarabe, amasabune n'amapompo
Abahagarariye amakoperative agize Unicoopagi bahawe kandagirukarabe, amasabune n’amapompo

Aya makoperative yanahawe amapompo yo kwifashisha mu gutera imiti yica udukoko twangiza imyaka, kandi byose byaguzwe mu nkunga bahawe n’umuryango USADF (United States African Development Foundation).

Odette Hagenimana, Visi Perezida wa Unicoopagi, avuga ko biyemeje gushakira amakoperative kandagirukarabe kuko bari babonye hari atazigira, nyamara indwara ya Coronavirus igomba kwirindwa.

Ati “Izi kandagirukarabe bazazishyira ku biro byabo, ku buryo igihe baje gukora bazajya bazifashisha mbere na nyuma yo kujya mu mirima.”

Abahagarariye amakoperative batahanye izi Kandagirukarabe bavuga ko ziziye igihe, bakaba bazazifashisha mu mwanya w’utujerekani bamwe bakoreshaga.

Modeste Ndagijimana uhagarariye amakoperative akorana na Unicoopagi yo mu Mirenge ya Kitabi, Tare na Gasaka muri Nyamagabe ati “Twari dufite kandagirukarabe z’utujerekani, gusukamo andi mazi umuntu akazikoraho, ariko izi baduhaye umuntu azajya yongeramo amazi adakozeho. Iki cyorezo cyaje gitunguranye, tugomba kukirinda kandi bizashoboka.”

Amapompo babahaye na yo ngo yari akenewe kuko bakenera gutera imiti yica udukoko mu bigori n’ingano bahinga.

Violette Kabaganwa, umuyobozi wa koperative Dufatanyenshuti yo ku Kitabi muri Nyamagabe, we yagize ati “Urabona duhinga ibirayi n’ibigori n’ingano. Ibigori bikeneye guterwa umuti igihe hajemo nkongwa. No mu ngano iyo hajemo umugese hari igihe utera umuti ukagabanuka.”

Impuzamakoperative Unicoopagi igizwe n’abanyamuryango 2,558 barimo abagore 1,446 n’abagabo 1,112 bibumbiye mu makoperative y’abahinzi bo mu turere twa Huye, Nyamagabe na Nyaruguru, bahinga ahanini ibigori, ibirayi n’ingano.

Inkunga bahawe na USADF ntibayiguzemo amapompo na kandagirukarabe gusa, ahubwo banayiguze imashini zisya kawunga, ku buryo mu bihe biri imbere bazajya bongerera agaciro umusaruro w’abanyamuryango, bizabafasha kutongera guhendwa igihe ibigori byabaye byinshi ku isoko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka