Impunzi zose ziri mu nkambi ya Nkamira zigiye kujyanwa mu nkambi ya Kigeme

Impunzi z’Abanyekongo zisaga 2200 ziri mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira zigiye kwimurirwa mu nkambi ya Kigeme aho zigiye gusanga izindi mpunzi zisaga 11000 zihacumbitse.

Ibikorwa byo kwimura izi mpunzi zose ziri mu nkambi ya Nkamira bizatangira ku wa mbere tariki 13/08/2012; nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDMAR).

Hari hashize iminsi ibikorwa byo kwimura izi mpunzi byarahagaze kubera inkambi ya Kigeme yari yaruzuye n’ubutaka bwo kubakaho ayandi mazu bwari bwarashize.

Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi yari imaze iminsi iri mu bikorwa byo kugurira bamwe mu baturage baturiye iyi nkambi kugira ngo haboneke ubundi butaka bwo kubakaho andi mazu y’impunzi.

Nk’uko tubikesha Ntawukuriryayo Frederic, umukozi ushinzwe itangazamakuru muri MIDMAR, abantu 44 bamaze kwimurwa ndetse n’amazu y’amahema izi mpunzi zigomba kubamo yaramaze kubakwa.

Kuri uyu wa kane tariki 09/08/2012, umunyamabanga uhoraho muri MIDMAR, Ruvebana Antoine yatangaje ko mu minsi mike ibikotrwa byo kwimura izi mpunzi zisigaye mu nkambi ya Nkamira biraba bitangiye.

Ruvebana kandi yijeje izi mpunzi ko Leta y’u Rwanda izakomeza kuziba hafi no kuzifasha mu gihe zikiri mu Rwanda.

Jacques Furaha

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka