Impunzi zo mu nkambi ya Nyabiheke zegerejwe inzego z’umutekano zubakirwa n’amashuli

Impunzi z’Abanyekongo zikambitse mu nkambi ya Nyabieke iherereye mu karere ka Gatsibo, zamurikiwe zimwe mu nzego z’umutekano zirimo Police, abinjira n’abasohoka mu gihugu ndetse n’urwego rwa Minisiteri y’ibiza no gucyura impuzi (MIDIMAR) muri iyi nkambi.

Izi mpunzi zamurikiwe izi serivisi kuri uyu wa kabiri tariki 3 Kamena 2014, mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro amazu izi nzego zizajya zikoreramo, kugira ngo hajye hakurikiranwa ubuzima bw’abaturage bari muri iyi nkambi ndetse no kubacungira umutekano umunsi ku wundi.

Minisitiri w’ibiza no gucyura impunzi, Mukantabana Seraphine, wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, ubwo yafunguraga aya mazu yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bufatanyije n’inzego z’umutekano kuba bacungira umutekano abaturage bari mu nkambi ya Nyabiheke.

Minisitiri wa MIDIMAR, Seraphine Mukantabana, afungura ahazajya hakorera inzego z'umutekano mu nkambi ya Nyabiheke.
Minisitiri wa MIDIMAR, Seraphine Mukantabana, afungura ahazajya hakorera inzego z’umutekano mu nkambi ya Nyabiheke.

Yagize ati: “Aya mazu yubatswe mu rwego rwo kugira ngo aba baturage barusheho kugira umutekano usesuye, n’ubwo batari mu gihugu cyabo dukwiye kubungabunga umutekano wabo kuko ni abaturanyi bacu”.

Kuri uyu munsi muri iyi nkambi hanatshywe amashuri y’ibyumba 14, nabyo byubakiwe abana baba muri iyi nkambi, aya mazu yose akaba yarubatswe ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) kugirango abana n’ubwo ari impunzi bahabwe ubumenyi kuko ariyo mpano ikomeye umuntu asazana.

Ahazajya hakorera izi nzego mu nkambi ya Nyabiheke harangwa n'iki cyapa.
Ahazajya hakorera izi nzego mu nkambi ya Nyabiheke harangwa n’iki cyapa.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’ibiza no gucyura impunzi, DIGP Stanely Nengiyumva ushinzwe abakozi, amategeko n’ibikoresho muri Polisi y’igihugu, Uhagarariye minisitiri w’uburezi, Umuyobozi wa UNHCR mu Rwanda, Umuyobozi wa ADRA mu Rwanda n’uw’umuryango Plan Rwanda ndetse n’inzego z’umutekano.

Benjamin Nyandwi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka