Impunzi zivuye muri Congo zigiye guhugurwa mbere yo gusubizwa iwabo

Minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDMAR) iratangaza ko izajya ibanza guha inyigisho z’ibanze Abanyarwanda batahuka mbere y’uko basubizwa mu miryango yabo kugira ngo babashe kwisanga mu bandi Banyarwanda basanze mu gihugu ndetse banamenye gahunda za Leta.

Ubwo hari hamaze kwakirwa abandi Banyarwanda 88 batahutse tariki 09/01/2013 bavuye muri Congo, umunyamabanga uhoraho muri MIDIMAR, Ruvebana Antoine, yatangaje ko ayo mahugurwa azajya afasha abahungutse kwiteza imbere doreko ngo batazi na politiki Guverinema y’u Rwanda igenderaho.

Abatahutse biganjemo abana n'abagore.
Abatahutse biganjemo abana n’abagore.

Izi mpunzi ziza ziturutse mu duce dutandukanye twa Kongo aho bavuga ko barambiwe no gukomeza kuba mu buzima bubi bwo mu mashyamba.

Mu gihe cy’iminsi ibiri gusa Abanyarwanda bagera kuri 200 bamaze kugera mu nkambi ya Nyagatare iri mu karere ka Rusizi bavuye muri Kongo; bambukiye ku mupaka wa Rusizi ya mbere. Aba Banyarwanda batahuka usanga biganjemo abana ndetse bindahekana.

Bimwe mu biryo bakirizwa iyo bageze mu nkambi.
Bimwe mu biryo bakirizwa iyo bageze mu nkambi.

Kuba impunzi zirimo zitaha muri ibi bihe biraterwa n’ubuzima bubi bwo mu mashyamba ndetse no kugenda batakariza icyizere umutwe wa FDLR uregwa gukora Jenoside mu Rwanda; nk’uko abatahuka babivuga.

Umunyamaganga Uhoraho muri MIDMAR, Antoine Ruvebana, arizeza ko u Rwanda rwiteguye kuzakira nubwo ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi rivuga ko hakiri izindi nyinshi mu nzira.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka