Impunzi ziri mu nkambi ya Kigeme ngo zamenye ko uburinganire ari inkingi y’iterambere

Abagore bo mu nkambi ya Kigeme icumbikiye Abanyekongo baratangaza ko bamaze gusobanukirwa n’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore, ndetse n’uruhare rwabwo mu iterambere ry’ingo.

Ibi babitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 10/03/2014 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’umugore, ubusanzwe wizihizwa tariki ya 08/03/2014 buri mwaka.

Impunzi zikina ikinamico itanga ubutumwa bw'uburinganire bw'abagabo n'abagore.
Impunzi zikina ikinamico itanga ubutumwa bw’uburinganire bw’abagabo n’abagore.

Nyiragetete Zipora uhagarariye abagore mu nkambi ya Kigeme avuga ko mu muco wabo batari bamenyereye iby’uburinganire hagati y’umugore n’umugabo ariko aho bagereye mu Rwanda bakaba bamaze gutera intambwe nini, bakaba baranamaze kumenya ko uburinganire hagati y’umugabo n’umugore ari inkingi yo kwiteza imbere.

Ati “Ibyo ntitwabikozwaga (uburinganire). Twari tuziko tugomba gukora imirimo yose kandi nta jambo twagiraga, ariko aho tugereye ino hari aho tuvuye n’aho tugeze. Twabonye ko uburinganire ari iterambere mu muryango, mu baturanyi. Kubera ubwo buringanire twigishijwe tukaba twaramaze kubumenya turibumbira mu makoperative”.

Abagore bo mu nkambi ya Kigeme bizihije umunsi wabo.
Abagore bo mu nkambi ya Kigeme bizihije umunsi wabo.

Nyiramugisha Odette, umuyobozi wa koperative y’abagore bo mu nkambi ya Kigeme bakora imigati, ibitenge ndetse bakaba banafite gahunda yo guhinga ibihumyo yitwa “Kundubuzima”, nawe yemeza ko bamaze gutera intambwe nini mu buringanire kuko abagabo basigaye baha abagore umwanya wo gushaka icyateza imbere ingo ndetse bikaba byaranatanze umusaruro mu mibereho yabo.

“Uburinganire hari aho butugejeje kuko nkurikije uburyo muri koperative twiteje imbere, abadamu barabasha kwigurira igitenge bakambara ntibategereze HCR ko izabafasha, kuko ibyo bakora ni mu rwego rwo guteza imbere ingo zabo ugasanga umuryango bawuzamuye,” Nyiramugisha.

Ntirenganya Deogratias, umuyobozi w'inkambi ya Kigeme na Patricia Otiato, umukozi wa UNHCR bashyikiriza Kundubuzima inyubako yo gukoreramo.
Ntirenganya Deogratias, umuyobozi w’inkambi ya Kigeme na Patricia Otiato, umukozi wa UNHCR bashyikiriza Kundubuzima inyubako yo gukoreramo.

Karamba Peace, umukozi wa Rwanda Women Network ushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu nkambi ya Kigeme avuga ko bamaze kwigisha abatuye muri iyi nkambi amategeko anyuranye nk’agenga umuryango, ahana akanakumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse umusaruro ukaba ugaragara.

Akomeza asaba Abanyekongo bari mu nkambi ya Kigeme gukomereza aho bageze mu kwimakaza uburinganire, bakubakira kubyo bize kuko uburinganire ari ingirakamaro mu muryango.

Uburinganire bw'umugore ngo ni iterambere kuri bose.
Uburinganire bw’umugore ngo ni iterambere kuri bose.

Muri uyu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga mu nkambi ya Kigeme, koperative “kundubuzima” yanashyikirijwe inyubako yo gukoreramo ibikorwa byayo yubakiwe hagamijwe kuyifasha kwiteza imbere.

Muri uyu mwaka wa 2014, umuryango w’abibumbye wahisemo insanganyamatsiko igira iti “uburinganire bw’abagore ni iterambere kuri bose (Equality for women is progress for all).

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo   ( 2 )

kuba impunzi ntibivuze ko hari uburenganzira utagomba kuko nta gicumuro uba warakoze.impunzi nazo rero zigomba kwitabwaho kandi zigkurikiranwa hafi

deo yanditse ku itariki ya: 11-03-2014  →  Musubize

erega u rwanda rurimo byinshi byo kwigiraho cyane cyane ku rwego rw’abari n’abategarugori, president paul kagame yamenye kera akamaro kanini ndasimburwa k’umwari n’umutegarugori mu iterambere ry’gihugu

paul yanditse ku itariki ya: 10-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka