Impunzi ziba mu Rwanda zirashima uburyo zitaweho

Tariki ya 20 Kamena buri mwaka, Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana impunzi. Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2023, u Rwanda rwifatanyije n’isi kwizihiza uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 22.

Impunzi zagaragaje ibyo zikora
Impunzi zagaragaje ibyo zikora

Uyu munsi wo kuzirikana impunzi witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo na Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Marie Solange Kayisire.

Impunzi ziba mu Rwanda zishima uburyo zitaweho n’uburyo zifatwa mu bikorwa bitandukanye birimo guhabwa ubumenyi butandukanye, ubuvuzi ndetse no kumenya kwihangira imirimo.

Niyonzima Tharcisse ni impunzi iba mu nkambi ya Mahama. Avuga ko nyuma yo guhabwa amahugurwa yari afite insanganyamatsiko igira iti “Hinduka wigire umenye kubyaza umusaruro amahirwe akuzengurutse” yakuyemo isomo abasha gukora ubworozi bw’inzuki ubu akaba abona umusasruro w’ibiro 800 ku mwaka kandi agatanga akazi ku bantu bane bahoraho.

Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Marie Solange Kayisire, yatangaje ko u Rwanda ruzakomeza kubungabunga ubuzima bw’izi mpunzi no gukomeza kuzitaho uko bikwiye bazishakira iby’ibanze bakenera mu buzima bwa buri munsi.

Minisitiri Kayisire yashimiye imiryango itandukanye yita kuri izi mpunzi, anasaba ko hakomeza ibikorwa by’ubufatanye kuko kugeza ubu u Rwanda rucyakira impunzi zivuye mu bindi bihugu.

Bamwe mu bitabiriye kwizihiza umunsi wo kwita ku mpunzi
Bamwe mu bitabiriye kwizihiza umunsi wo kwita ku mpunzi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, rigaragaza ko ubu mu Isi habarirwa impunzi zirenga miliyoni 35 impunzi nyinshi zikaba zituruka mu bihugu bya Siriya ifite Miliyoni 6 n’ibihumbi 500, Ukraine ifite Miliyoni 5 n’ibihumbi 700, Afghanistan ifite Miliyoni 5 n’ibihumbi 7.

Amategeko mpuzamahanga avuga ko abantu bose bahinduka impunzi kubera intambara. Izi ntambara ziba zirimo ibikorwa by’iyicarubozo, itotezwa, n’ibindi bibazo bibangamiye ubuzima bwabo.

U Rwanda rucumbikiye impunzi 133,062 zavuye mu bihugu bitandukanye birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’izavuye mu gihugu cy’u Burundi, na Libya.

Bakora ubucuruzi kimwe nk'ahandi hose mu gihugu
Bakora ubucuruzi kimwe nk’ahandi hose mu gihugu

Izi mpunzi ziza mu Rwanda muri gahunda yashyizweho na Guverinoma ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri gahunda igamije kwakira mu buryo bw’agateganyo impunzi zashakaga kujya ku mugabane w’u Burayi zinyuze muri Libya zagerayo zigafatwa nabi. Iyo izi mpunzi zigeze mu Rwanda zifashwa kubona uburyo bwo kujya mu bihugu byiyemeje kuzakira.

Babasha no kugana amashuri bakunguka ubumenyi
Babasha no kugana amashuri bakunguka ubumenyi
Bahabwa na serivisi z'ubuzima
Bahabwa na serivisi z’ubuzima
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka