Impunzi zahungiye mu Rwanda zikeneye miliyari 9Frw azazitunga mu mezi 6

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP) riratabaza ku bagiraneza kugira ngo haboneke asaga miliyari 9Frw yo gutunga impunzi zirenga ibihumbi 130 ziri mu Rwanda.

WFP yatangiye gutabariza impunzi ziri mu Rwanda ivuga ko ingengo y'imari yayibanye nke
WFP yatangiye gutabariza impunzi ziri mu Rwanda ivuga ko ingengo y’imari yayibanye nke

WFP ivuga ko iyo nkunga ibonetse yagira icyo yongera ku ngengo y’imari igera kuri 25% yari iherutse gukurwa ku yo izi mpunzi z’Abanyekongo n’Abarundi zari zisanzwe zikoresha, ariko nabwo ikazakoreshwa mu gihe cy’amezi atandatu ari imbere gusa.

Jean-Pierre de Margerie, umuyobozi wa WFP mu Rwanda, avuga ko ubusanzwe impunzi imwe irya ibiryo birimo intungamubiri zizwi nka “calories” 2.100 ku munsi. Ariko mu Ugushyingo n’Ukuboza 2017, izo calories nazo zikaba zari zaragabanyijwe kugeza kuri 90%

Nubwo gahunda yo gushakira abatishoboye inkunga ikomeje ariko WFP n’indi miryago na UNHCR, bivuga ko bishishikajwe no gushyigikira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo gufasha izi mpunzi kuva ku gutungwa n’imfashanyo ahubwo zikishakira imibereho.

Guverinoma y’u Rwanda iteganya ko byibura mu mpera za 2018 impunzi ibihumbi 18 ziri mu nkambi zaba zatangiye kwishakira ikizibeshaho zidategereje gufashwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka