“Impunzi za mbere ziragera mu nkambi ya Kigeme kuri iki cyumweru”-Marcel Gatsinzi
Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi, Gatsinzi Marcel aratangaza ko tariki 10/06/2012 inkambi ya Kigeme izatangira kwakira impunzi z’Abanyekongo zikomeje guhunga intambara mu burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki 04/06/2012 ubwo yatangizaga imirimo yo kubaka inkambi ya Kigeme iherereye mu karere ka Nyamagabe.
Mbere y’uko icyiciro cya mbere cy’impunzi kiyigeramo tariki 10/6/2012, iyi nkambi izaba yujuje ibyangombwa bisabwa. Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR) yamaze gukorana inama n’abafatanyabikorwa barimo ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) bemeza igihe inkambi ya Kigeme izatangirira kwakira impunzi.
Inkambi ya Kigeme yahoze icumbikiwemo impunzi z’Abarundi hakaba hari hashize imyaka itatu ziyivuyemo. Aho iyi nkambi iri hari amazi n’umuriro kandi hegereye ibitaro bya Kigeme n’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye biteganyijwe ko bizakira impunzi.
Mugisha Philbert, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yatangaje ko akarere kiteguye kwakira no gucunga umutekano w’izi mpunzi. Ati “usibye n’ubungubu muri ino minsi twitegura kwakira umutekano n’ubundi usanzwe uhari. Gusa noneho tuzarushaho cyane cyane aho impunzi zizaba ziri kugira ngo habe hari umutekano.”
Inkambi ya Kigeme iri ku buso bungana na hegitari 22 harimo ubuso bwa hegitari 14 Leta yatijwe n’itorero ry’Abangirikani diyosezi ya Kigeme. Bitaganyijwe ko izakira impunzi zisaga ibihumbi icumi ubu ziri mu nkambi ya Nkamira aho zikomeje kwiyongera umunsi ku munsi.
Ndaula Richard, umukozi wa UNHCR avuga ko mu nkambi ya Nkamira hari kwinjira impunzi zigera kuri 200 ku munsi hagendewe ku mibare yagaragaye mu minsi ine ishize.
Inkambi ya Kigeme ibaye inkambi ya 4 mu Rwanda irimo impunzi z’Abanyekongo nyuma ya Kiziba mu karere ka Karongi, Nyabiheke muri Gatsibo na Gihembe muri Gicumbi.
Jacques Furaha
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|