Impunzi za mbere zageze mu nkambi ya Kigeme
Impunzi zikomoka muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo zigera ku 141 zari zisanzwe zicumbikiwe mu Nkamira mu karere ka Rubavu zageze mu nkambi ya Kigeme iri mu karere ka Nyamagabe aho zigiye kuba mu gihe cy’ubuhungiro bwazo cyose.
Icyikiro cya mbere cy’izi mpunzi kigizwe n’imiryango 28 irimo abantu bagera 141 cyageze mu nkambi ya Kigeme ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 10/6/2012 aho zakiriwe n’abayobozi b’akarere ka Nyamagabe ndetse n’abaturage baturiye iyi nkambi ya Kigeme.
Izi mpunzi zaje ziturutse mu nkambi ya Nkamira kugeza ubu icumbitsemo izigera ku bihumbi 12 zahunze imirwano iri kubera mu burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo. Biteganyijwe ko icyiciro cya kabiri cy’impunzi zisigaye mu nkambi ya Nkamira zizanwa mu nkambi ya Kigeme kuwa kabiri tariki 12/06/2012.
Nyuma yo kugera mu nkambi ya Kigeme, Gafishi Elie umwe mu mpunzi twaganiriye yadutangarije ko yashimye kuba agiye kuba ahantu hari umutekano kandi akaba agiye guturana n’abantu bavuga ururimi rumwe.
Gafishi wari usanzwe atuye ahitwa Bibwi yatangaje ko afite icyizere cy’uko abana be batatu bagiye gukomeza ishuri ati “ndumva mfite ikizere ko ubuzima buzakomeza.”

Neimah Warsame, uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi ku rwego rw’igihugu yatangaje ko ashimira Leta y’u Rwanda kuba yarihutishije ibikorwa byo kubaka iyi nkambi ya Kigeme kugira ngo itangire kwakira impunzi.
Ubwo Minisitiri ushinzwe impunzi n’ibiza, Gatsinzi Marcel, yasuraga iyi nkambi mu cyumweru gishize, yatangaje ko iyi nkambi yujuje ibyangombwa by’ingezi. Muri iyi nkambi harimo amazu, ubwiherero, amazi ikaba kandi yegereye ikigo cy’ishuri ndetse n’ivuriro.
Kugeza ubu ibikorwa byo kubaka inkambi ya Kigeme birakomeje aho hamaze kubakwa amazu y’amahema agera kuri 75.
Jacques Furaha
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|