Impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 34 zaratashye

Urwego rushinzwe gucyura no gusubiza mu buzima busanzwe impunzi mu Gihugu cy’u Burundi, ruravuga ko mu gihe cy’imyaka ibiri impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 34, arizo zimaze gutaha ku bushake zivuye mu Rwanda.

Bimenyimana Nestor avuga ko kuba hari impunzi z'Abarundi zirenga ibihumbi 34 zatashye
Bimenyimana Nestor avuga ko kuba hari impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 34 zatashye

Guhera mu 2020 binyuze muri Leta y’u Burundi, impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2015, zatangiye gushishikarizwa gutaha bagasubira mu Gihugu cyabo cy’amavuko ku bushake, kubera ko icyo bahunze kitagihari.

Mbere yaho mu Rwanda habarirwaga impunzi zirenga ibihumbi 70 zahunze mu mwaka wa 2015, kubera ibibazo byo kutumvikana kuri manda ya gatatu y’uwahoze ari umukuru w’Igihugu cy’u Burundi nyakwigendera, Pierre Nkurunziza.

Umuyobozi w’urwego rushinzwe gucyura no gusubiza mu buzima busanzwe impunzi, Nestor Bimenyimana, avuga ko guhera mu mwaka wa 2020 impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zimaze gutaha zirenga ibihumbi 34.

Ati “Kuva mu mwaka wa 2022 twatangiye gutahana impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda cyane cyane iziri i Mahama, kuva uwo mwaka kugeza mu mpera z’ukwezi kwa 12, tumaze kwakira abangana na 34,566, bagizwe n’imiryango 11, 555, tukaba twarabakiriye mu byiciro 63 kuva icyo gihe”.

Impunzi ziri i Mahama zasabye abayobozi boherejwe na Leta yabo gukemura ibibazo byatumye bahunga
Impunzi ziri i Mahama zasabye abayobozi boherejwe na Leta yabo gukemura ibibazo byatumye bahunga

Leta y’u Burundi yateguye uko Abarundi bahungutse bakirwa nk’uko Bimenyimana akomeza abisobanura.

Ati “Abarundi bahungutse Leta y’u Burundi yateguye ukundi bakirwa mu mahoro n’umutekano, dufatanyije na UNHCR, tukabakirira ku mupaka wa Gasenyi-Nemba, tugahita tubatwara mu nkambi y’agateganyo i Kinazi mu Ntara ya Muyinga, aho duhita tubakorera ibikenewe byose kugira ngo amasaha 72 atarenga tutarabageza mu turere twabo”.

Aho i Kinazi ngo bahabwa ibizabafasha kugira ngo bazashobore gusubira mu buzima busanzwe, birimo ibiribwa ndetse n’ibindi bishobora kubamaza igihe cy’amezi atatu.

Mu rwego rwo gukomeza gushishikariza impunzi z’Abarundi zisigaye yaba mu nkambi ya Mahama cyangwa n’ahandi mu bice bitandukanye by’Igihugu, nka Nyamata mu Karere ka Bugesera, mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Karere ka Huye gutaha, Leta y’u Burundi mu minsi ishize yohereje itsinda rigizwe n’abayobozi batandukanye bari bayobowe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umutekano w’imbere mu Gihugu, Lt Gen André Ndayambaje, aho bagiranye ibiganiro n’impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda.

Impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zashimiye Leta yabo yagize igitekerezo cyo kohereza itsinda ry’abantu kugira ngo babaganirize, banababwire icyo Igihugu kibatekerezaho hamwe n’icyo kibateganyiriza, ariko babasaba ko basubirayo bagashakira ibisubizo impamvu zatumye bahunga.

Lt Gen Ndayambaje yabwiye impunzi z'Abarundi ko zidakwiye kugira impungenge ku mutekano
Lt Gen Ndayambaje yabwiye impunzi z’Abarundi ko zidakwiye kugira impungenge ku mutekano

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today tariki 20 Ukuboza 2022, umuyobozi w’Impunzi z’Abarundi mu Nkambi ya Mahama, Pastor Jean Bosco Ukwibishatse, yavuze ko iterambere babwiwe Igihugu kimaze kugeraho ari ryiza, ariko ngo byose ni inyongera kuko umutekano ari cyo kintu cya mbere.

Yagize ati “Ibyo byose twababwiye ko ari inyongera kubera ko ikintu cya mbere ni umutekano, warara ubusa ariko ufite umutekano, byaruta ko ubura ibyo byose ariko ufite umutekano, rero twabasabye ko bagenda bakareba ziriya mbonerakure z’i Burundi zikidegenbya mu Gihugu, twabibabwiye twabahaye n’inyandiko zigaragaza neza icyatumye Abarundi bahunga, ahasigaye turumva ko nibikemuka abazabyiyumvamo bagataha”.

Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa impunzi z’Abarundi 50,329 zahunze guhera mu mwaka wa 2015.

Impunzi zo mu Nkambi ya Mahama ziyeretse abayobozi babasuye mu ngoma gakondo
Impunzi zo mu Nkambi ya Mahama ziyeretse abayobozi babasuye mu ngoma gakondo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka