Impunzi z’Abarundi zikomeje kwiyongera mu Rwanda

Imibare itangwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) igaragaza ko umubare w’impunzi z’Abarundi ukomeje kwiyongera mu Rwanda.

Impunzi z'Abarundi zibanza kwiyandikisha mbere yo kwinjira mu nkambi ya Mahama (Photo UNHCR)
Impunzi z’Abarundi zibanza kwiyandikisha mbere yo kwinjira mu nkambi ya Mahama (Photo UNHCR)

Iyo mibare igaragaza ko impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda kuva muri 2015 ubwo imvururu mu Burundi zatangiraga zimaze kugera ku 94581 kugeza ku itariki ya 25 Mata 2017.

Indi mibare yatanzwe na Minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) igaragaza ko impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda kugeza ku itariki ya 30 Werurwe 2017, zageraga ku 84597.

Ibyo bigaragaza ko impunzi z’Abarundi 10000 zanditswe mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa. Ariko UNHCR ivuga ko atari ko bimeze kuko ngo ababarirwa mu 9236 bamaze igihe ntaho bagaragara.

Bivuze ko nyuma yo kwiyandikisha wenda batagiye mu nkambi cyangwa se bakaba bamaze inshuro eshatu zikurikirana batagaragara ku ma lisiti y’abafata imfashanyo mu nkambi ya Mahama.

UNHCR ivuga ko kandi muri Mata 2017, impunzi z’Abarundi 406 arizo zonyine zanditswe.

Muri Werurwe 2017 handitse 595, muri Gashyantare handikwa 791 naho muri Mutarama handikwa 732. Bivuze ko kuva umwaka wa 2017 watangira u Rwanda rumaze kwakira impunzi z’Abarundi 2524.

Aha niho UNCHR ihera ivuga ko umubare w’impunzi z’Abarundi zimaze guhungira mu Rwanda, zanditse kandi zigaragara mu nkambi, zigafata n’imfashanyo mu buryo buhoraho zingana na 85345.

Gusa ariko nubwo hatangazwa ibyo, hari impunzi z’Abarundi zikomeje kuza mu Rwanda ntiziyandikishe.

Izo ziba mu nsinsiro zitandukanye mu Rwanda aho ziba zarakodesheje inzu zo kubamo cyangwa se zibana n’imiryango y’Abanyarwanda.

Nkuko bigaragazwa na MIDIMAR, umubare w’impunzi z’Abarundi uruta uw’izindi mpunzi ziva mu bihugu bikikije u Rwanda.

Impunzi zo muri Congo (DRC) zingana n’ibihumbi 74 na 267 n’undi mubare muto w’izindi zituruka mu bihugu byo mu biyaga bigari n’ahandi.

Ibyo bigaragaza ko umubare w’impunzi mu gihe kizaza ushobora kuzaba umutwaro uremereye ku Rwanda.

Seraphine Mukantabana, Minisitiri wa MIDIMAR aherutse gutangariza KT Press ko hari gushakishwa ibindi bihugu byakwakira impunzi.

Agira ati “Turacyari mu biganiro n’ibindi bihugu, tubisaba ko bakwakira zimwe mu mpunzi z’Abarundi kuko ubutaka bwo kubatuzaho butangiye kuba buto.”

Akomeza avuga ko ariko “nta gihugu na kimwe cyari cyagira ubushake bwo kwakira impunzi z’Abarundi.”

N’ubwo bimeze bityo ariko, UNHCR ihamya ko mu nkambi ya Mahama, ari nayo nkambi nini icumbikiye impunzi z’Abarundi 53490, ubuzima ari nta makemwa.

Abarundi bangana n’ibihumbi 414 bahunze igihugu cyabo nyuma y’uko Perezida Pierre Nkurunziza afashe icyemezo cyo kwiyamamariza manda ya gatatu, muri Mata 2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nonese.ko abarundi baguma kwiyongera.ubwo umuryango wita kuburenganzira bw’ikiremwa muntu,nushake icyakorwa kabisa.urwanda ntirworohewe kwakira impunzi zinyuranye

Mahoro J.Pierre yanditse ku itariki ya: 27-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka