Impunzi z’Abarundi zanze kwibaruza mu Rwanda zigiye kwisubirira iwabo

Impunzi z’Abarundi zari ziherutse guhungira mu Rwanda ariko zanga kubarurwa na zimwe muri serivisi zagenerwaga zirimo ubuvuzi, zahisemo gutahuka zisubira i Burundi.

Izi mpunzi zageze mu Rwanda tariki 7 Werurwe zivuye mu nkambi ya Kamanyola muri DRC
Izi mpunzi zageze mu Rwanda tariki 7 Werurwe zivuye mu nkambi ya Kamanyola muri DRC

Kubera imyemerere y’izi mpunzi, zanze ko abana babo bakingirwa banga kwemera ko babarurwa. Leta y’u Rwanda nayo yahise itangaza ko izabafasha gusubira iwabo niba babyifuza.

Guverinoma y’u Rwanda yari yatangaje ko itazigera na rimwe igira uwo yima ubuhungiro, ariko yihanangiriza ko uwifuza kwinjira mu Rwanda agomba gukurikiza amategeko yarwo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Lousi Mushikiwabo yabitangarije abanyamakuru mu kiganiro yagiranye nabo mu byumweru bibiri bishinze.

Yagize ati "Icya mbere ni uko ntawasubiza inyuma uje aguhungiraho. Kuba batemera kubarurwa ni ikibazo kuko utakwakira abantu utazi abo ari bo kuko batemera kubazwa.

Igihugu rero nticyabyihanganira, tuzakomeza tuganire nabo turebe ko bakwemera kubahiriza amabwiriza."

Minisitiri Mushikiwabo yihangangirije abasaba ubuhungiro mu Rwanda kwitegura gukurikiza amategeko yarwo
Minisitiri Mushikiwabo yihangangirije abasaba ubuhungiro mu Rwanda kwitegura gukurikiza amategeko yarwo

Icyo gihe byari bimaze kumenyekana ko izi mpunzi zatsembeye abakozi b’inzego za Leta bashakaga gukingira abana babo ndetse bakabakorera n’ibarura rusange.

Leta y’u Rwanda yanamenyesheje iy’u Burundi iby’iki kibazo.

Izi mpunzi zageze mu Rwanda zivuye mu nkambi ya Kamanyola tariki 7 Werurwe 2018, nyuma yo gukeka ko zishobora gutahurwa ku gahato n’ubuyobozi bwa Congo.

Bakiriwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda, bagabanyirizwa mu bigo bitandukanye bishinzwe kwakira impunzi. Abagera ku 1607 boherejwe mu nkambi ya Bugesera, naho abandi 522 boherezwa mu nkambi ya Nyanza, mu gihe abandi 394 bajyanywe mu nkambi ya Nyarushishi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

aba rwose nibitahire nta kindi gihugu cyabemera uretse u Burundi

gakuba yanditse ku itariki ya: 31-03-2018  →  Musubize

None koko ko barenganya abantu(Ibihugu); nkurikije ibyo bigira babeshya ngo ni Abakatolika ntibakabeshye nibatahe ariko mpamya ko n’iwabo badatera kabiri kuko Nkurunziza atakwemera abantu nkabariya. Bahunze amafuti yabo. Wampungiraho nakugaburira ukanga,nakuvura ukanga?!.Bagire Pasika nziza bishimana n’ababo bari barasize I Burundi.Urugendo rwiza

Anaclet Bimenyimana yanditse ku itariki ya: 1-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka