Impunzi z’Abarundi zagaragarije Leta yabo impungenge bagifite zituma badataha

Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama iri mu Karere ka Kirehe, zagaragarije ubuyobozi bwa Leta y’u Burundi impungenge bayifitiye zituma badataha.

Lt Gen André Ndayambaje aganiriza impunzi z'Abarunzi ziri i Mahama
Lt Gen André Ndayambaje aganiriza impunzi z’Abarunzi ziri i Mahama

Ni nyuma yo gusurwa n’itsinda ry’abayobozi batandukanye mu Burundi barimo Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu Gihugu, Lt Gen Andres Ndayambaje, hamwe n’abayobozi b’Intara za Kirundo, Bururi na Kayanza, kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ukuboza 2022, bagashishikarizwa gutaha bagasubira mu Gihugu cyabo cy’amavuko kuko impamvu zatumye baba impunzi zitakiriho.

Ubuyobozi burangajwe imbare na Lt Gen Ndayambaje, bwagaragarije Abarundi bari mu Nkambi ya Mahama ibikorwa bitandukanye byagiye bikorwa, ndetse by’umwihariko ibikorerwa abamaze guhunguka ku bushake, birimo kwakirwa bagafashwa gusubira mu buzima busanzwe, kandi bakanasubizwa ibyabo banyanzwe nyuma yo guhunga.

Bahawe ijambo ngo bagire icyo bavuga, Abarundi b’i Mahama nta kurya iminwa bagaragarije intumwa za Leta y’u Burundi ko hari impungenge bafite zituma badataha, zirimo kuba batizeye neza umutekano wabo mu gihe baba bageze mu Gihugu cyabo cy’amavuko, ariko ko nta kabuza ko igihe cyose byakemukira bahita basubira iwabo.

Bitabiriye ari benshi kumva ubutumwa bututse mu gihugu cyabo
Bitabiriye ari benshi kumva ubutumwa bututse mu gihugu cyabo

Agaruka ku cyo bakuye mu butumwa bwashyikirijwe bubakangurira gutaha, umuyobozi w’Impunzi z’Abarundi mu Nkambi ya Mahama, Pastor Jean Bosco Ukwibishatse, yavuze ko iterambere babwiwe Igihugu kimaze kugeraho ari ryiza, ariko ngo byose n’inyongera kuko ikintu cya mbere ari umutekano.

Yagize ati “Ibyo byose twababwiye ko ari inyongera kubera ko ikintu cya mbere ni umutekano, warara ubusa ariko ufite umutekano, byaruta ko ubura ibyo byose ariko ufite umutekano, rero twabasabye ko bagenda bakareba ziriya mbonerakure z’i Burundi zikidegenbya mu Gihugu. Twabibabwiye twabahaye n’inyandiko zigaragaza neza icyatumye Abarundi bahunga, ahasigaye turumva ko nibikemuka bazabyiyumvamo bagataha”.

Mugenzi we witwa Jacqueline Nduwayezu yagize ati “Turifuza u Burundi butekanye kugira ngo dutahe, kandi umunsi buzatekana ntabwo muzaza kuduhamagara rwose kuko tuzaba twabimenye”.

Habinshuti Philippe, Umunyamabanga uhoraho muri MINEMA na we aganiriza impunzi z'i Mahama
Habinshuti Philippe, Umunyamabanga uhoraho muri MINEMA na we aganiriza impunzi z’i Mahama

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today, Lt Gen Ndayambaje, yavuze ko bishimiye ko bitabiriye ibiganiro bagiranye, kandi ko hari icyizere batahanye cy’uko babyumvise.

Ati “Twabashikirije ubutumwa bw’uko bataha kubera ko ibyatumye bahunga byarangiye, kandi babwumvise, nabo badushikirije impungenge bafite, ariko twasanze inyinshi bafite ari izo kuva igihe bahunze, ariko kubera ko hari hashize igihe kinini cyane nta muntu wo muri Leta uhagera ngo baganire, bari bagifite ibitekerezo bya cyera, batazi naho ibikorwa by’Igihugu by’iterambere no kuzana amahoro n’umutekano bigeze, nibaza ko nibakomeza gukurikirana amakuru nta kabuza ko bazatahuka”.

Impunzi z’Abarundi zageze mu nkambi ya Mahama mu mwaka wa 2015, ahahungiye izirenga ibihumbi 70, kuri ubu hakaba hasigaye abarenga ibihumbi 30, kuko guhera muri 2020, hatangiye igikorwa cyo gutaha ku bushake, mu gihe Impunzi zose z’Abarundi zibarirwa mu Rwanda zirenga gato ibihumbi 50.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka