Impunzi z’Abarundi 471 ziratashye (Amafoto)

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kanama 2020, impunzi z’Abarundi 471 zisabiye gusubira mu gihugu cyazo zafashijwe gutaha, akaba ari ryo tsinda rya mbere ry’abatashye kuva zagera mu Rwanda muri 2015.

Abagiye gutaha babanje gupimwa Covid-19 bigaragara ko ari bazima hanyuma bashyirwa mu ishuri riri hanze y’inkambi ya Mahama ari ho imodoka zibakuye.

Ni igikorwa cyateguwe na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), nyuma y’aho bamwe muri izo mpunzi banditse basaba gufashwa gutaha.

Abatashye bashyizwe mu ma bisi manini ya RITCO bakaba bicaye mu biryo bahana intera hirindwa Covid-19. Mbere yo kwinjira mu modoka babanzaga gukaraba intoki hifashishijwe umuti wabugenewe mu rwego rwo kwirinda icyo cyorezo, bahawe kandi ibyo kurya n’amazi yo kunywa bibafasha muri urwo rugendo.

Biteganyijwe ko abatashye banyura ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera.

Abatashye muri rusange bishimiye uko bakiriwe mu Rwanda ndetse bakemeza ko bahabonye inshuti nyinshi, bakishimira kandi kuba basubiye iwabo.

Impunzi bazipfunyikiye ibiryo biza kuzifasha mu rugendo
Impunzi bazipfunyikiye ibiryo biza kuzifasha mu rugendo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Dushimiye ubuyobozi bw’igihugu cyacu cyurwanda hamwe n’umuryango mpuza mahanga wita kumpunzi kugikorwa kiza bakoze cyo gusubiza abavandimwe bacu ba barundi mugihugu cyabo.Imana izabarinde

UWIZEYE Gad yanditse ku itariki ya: 28-08-2020  →  Musubize

Twishimiye abarundi bangenzi bacu kuba basubiye iwabo
Dukomeze kubasegera bajyereyo amahoro
Tunashimira papa wacu presende paul kagame
Kuba yabahaye ibisabwabyose barigucyenera.

Regis yanditse ku itariki ya: 27-08-2020  →  Musubize

Dushimiye ubuyobozi bw’igihugu cyacu cyurwanda hamwe n’umuryango mpuza mahanga wita kumpunzi kugikorwa kiza bakoze cyo gusubiza abavandimwe bacu ba barundi mugihugu cyabo.

abavandimwe bacu b’iburundi tubifurije amahoro mugihugu cabo ca mavukira.IMANA IBARINDE!

jm yanditse ku itariki ya: 27-08-2020  →  Musubize

Twishimiye itahuka ryabobavukanyi bacu twizeyeko nabenegihugu babakiranayombi mugabo turatekereza yuko numubanohagati y’ibihugu uzoca uzahuka mugereyo amahoro

Gisagara gaspard yanditse ku itariki ya: 27-08-2020  →  Musubize

TWISHIMIYE U RWANDA NKI GIHUGU CYACU KIZA KO ARICYO GIFASHE IYAMBERE MUGUCYURA ABAVANDIMWE BACU BA BARUNDI TWIZERE KO ATARI KUNGUFU GUSA BAGEREYO AMAHORO.

EMMANUEL.KUBWIMANMA yanditse ku itariki ya: 27-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka