Impunzi z’Abarundi 2,606 zari mu Rwanda zimaze gusubizwa iwabo

Icyiciro cya gatanu cy’impunzi z’Abarundi zibarirwa muri 500, zari zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, zasubiye mu gihugu cyazo kuri uyu wa Kane tariki 08 Ukwakira 2020.

Aba batashye none, batumye umubare w’impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu Rwanda zimaze gutahuka ugera ku bantu 2606.

U Rwanda rucumbikiye impunzi ibihumbi 72 z’Abarundi zahungiye mu Rwanda kuva 2015, nyuma y’imvururu zadutse mu Burundi bitewe no kwiyamamaza kwa Nyakwigendera Perezida Petero Nkurunziza watsindiye kuyobora icyo gihugu manda ifatwa nk’iya gatatu ku batari bamushyigikiye.

Kuva ibikorwa byo gucyura impunzi ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda, u Burundi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi UNHCR, impunzi ibihumbi 11 bamaze kwiyandikisha bashaka gutaha mu gihugu cyabo.

U Rwanda rutangaza ko ruzakomeza ibikorwa byo korohereza impunzi zibishaka gusubira mu gihugu cyabo, ariko rugahumuriza n’abandi bakiri mu Rwanda ko ruzakomeza kubahiriza amahame agenga uburenganzira bw’impunzi.

Mu Rwanda habarirwa impunzi ibihumbi 149, zirimo impunzi zavuye mu gihugu cy’u Burundi zifite ijanisha rya 48% hamwe n’impunzi zavuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka