Impunzi z’Abanyekongo zo mu nkambi ya Kigeme zigaragambije

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, impunzi zituye mu nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, zakoze urugendo rwo kwigaragambya zamagana ubwicanyi ngo burimo gukorerwa abitwa Abatutsi mu gihugu cyabo.

Izo mpunzi zaje zituruka mu bice bitandukanye by’Intara za Kivu zombi(iya Ruguru n’iy’Epfo) mu mwaka wa 2012, zikaba zarahunze intambara yari ihanganishije Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa M23.

Abo ku Kigeme barimo benshi baturuka mu Ntara ya Kivu ya Ruguru hamwe n’abandi bake b’Abanyamurenge baturuka muri Kivu y’Amajyepfo. U Rwanda rufite impunzi z’Abanyekongo zigera ku bihumbi 100 mu turere dutandukanye.

Umukuru w’inkambi ya Kigeme ituwe n’abagera ku bihumbi 20, Edison Munyakarambi agira ati "Buriya bwicanyi buri gukorerwa muri Congo (RDC), itotezwa, ivangura, ndetse ubuyobozi bwa Congo ubwabwo bukabiba amacakubiri n’umwiryane, ni ibintu twahereye kera twamagana ariko tubonye ko nta herezo."

Ati "N’ubwo biri gukorerwa mu Burasirazuba bwa Congo muri izo Ntara zombi mvuze, ariko n’ahandi Umututsi nta mutekano afite muri Congo, ni yo mpamvu twahagurutse mu nkambi kugira ngo tubigaragarize amahanga."

Munyakarambi avuga ko ababo ngo barimo gukorerwa ubwicanyi mu bice bya Congo byinshi, birimo Rutshuru na Masisi muri Kivu ya Ruguru ndetse na Kalehe muri Kivu y’Epfo.

Avuga ko abo bantu ngo barimo kwicwa n’imitwe igera ku 120 irimo uwa FDLR, Mai Mai, PARECO na Nyatura, kandi ngo Leta ya Congo irimo kubafasha, ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) na zo ’zikabirebera’.

Munyakarambi avuga ko Leta ya Congo yigiza nkana mu gushinja u Rwanda gushyigikira M23, ndetse ko ari ubuhezanguni kuko ngo yamaze guhindura FDLR nk’abaturage bayo.

Yongeraho ko bababajwe no kuba Leta ya Congo idashaka gutega amatwi umutwe wa M23, nyamara aho wamaze kwigarurira ngo abaturage baho ni bwo bafite umutekano.

Ati "Mu mateka twisanze turi abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda ariko turi muri Congo, nta Mukongomani watugize uko turi cyangwa waduhindura uko yumva, ahubwo tugomba guturana, Congo ikabimenya apana gucyurwa n’icyama gusa (M23)".

Uwitwa Bowune Lisele uvuka i Kisangani, akaba yarashakanye n’umugabo ‘w’Umututsi’ i Masisi, avuga ko mu myaka yose bamaze mu nkambi batarigera bagera i Goma bitewe no gutinya, ndetse n’abana babo ntibajyayo.

Ati "Jyewe mfitanye n’umugabo wanjye abana barindwi (abakobwa batatu n’abahungu bane), ntabwo arankubita na rimwe, nta kibi na kimwe arankorera, ntabwo rero namusiga. Imana yaremye abantu bose n’amoko yose biba byiza, ariko nkibaza nti ’ururimi rw’Ikinyarwanda kuki batarukunda."

Nyirakibibi Elisabeth na we avuga ko ubwicanyi bukorerwa ababo ngo bwenda kuba Jenoside, nk’uko amakuru bamenyera mu Itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ngo abibagaragariza.

Perezida wabo, Munyakarambi akavuga ko basaba Afurika yunze Ubumwe guhagarika ubwicanyi bukorerwa benewabo, Leta ya Congo na yo ikabaha agaciro nk’abandi baturage bayo, bakabona uburenganzira bwo gusubira mu byabo, kuko ngo bumva bafite impungenge ko bazabera umutwaro igihugu bahungiyemo.

Munyakarambi ahakana ko baba barimo gukoreshwa na Leta y’u Rwanda mu kugira ibyo basaba Leta ya Kinshasa, ariko ngo n’u Rwanda ruzi akababaro kabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Jyewe icyo navuga nuko africa yuburasirazuba havuyemo umuperezida umwe ntashaka kuvuga abandi bose bashigikiye ubwicanyi buri kubera muri congo pee bitewe ninyungu zabo ariko kuki amahangayo atareba dore nkubu jyewe nakuriye mubuhunzi sinzi uko igihugucyacu gisa arikose kuki barigushaka gusubiza EM23 inyuma iyo naninda ndende aba kuru bibihugu bafite nuko baziko EM23 bahafashe batakongera kubona uko bajya gusahurayo

bellamy yanditse ku itariki ya: 14-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka