Impunzi z’Abanyekongo zizibuka bene wabo bakorewe ubwicanyi
Impunzi z’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda ziri hirya no hino mu Rwanda no mu Burundi, tariki 25/05/2012, zizibuka ku nshuro ya cyenda ubwicanyi bwakorewe Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda mu karere k’ibiyaga bigari.
Abo Banyekongo bazirirwa mu muhango ngarukamwaka wo kwibuka abandi Banyekongo bishwe bazira uko baremwe, kuko ababakurikirana babahora ko ari Abatutsi b’Abanyarwanda n’ubwo bo biyita Abanyekongo; nk’uko itangazo dukesha ihuriro ry’Abanyekongo bari mu nkambi za Kiziba muri Karongi, Gihembe muri Gicumbi na Nyabiheke muri Gatsibo ribivuga.
Umwe muri izo mpunzi z’Abanyekongo bacumbikiwe mu Rwanda, Kamanzi Eric Rusine ukuriye gahunda yo kwibuka ku nshuro ya cyenda, yabwiye Kigalitoday ko imihango yo kwibuka ku nshuro ya cyenda izaba tariki 25/05/2012 muri ziriya nkambi eshatu Abanyekongo bacumbikiwemo mu Rwanda, ariko ku rwego rukuru iyo mihango ikazabera mu nkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Kamanzi aravuga ko Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bibasiwe cyane n’imitwe yitwaje intwaro igenda ivuka mu karere k’ibiyaga bigari bakabica babahora ko ngo ari Abatutsi b’Abanyarwanda.
Ubu bwicanyi bwavuzwe cyane ubwo abicanyi batarashyirwa ahagaragara basangaga impunzi z’Abanyekongo mu nkambi ya Mudende ahari muri Gisenyi, bakica abasaga 450, no mu nkambi ya Gatumba mu Burundi ahiciwe abasaga 150.
Kamanzi Eric Rusine avuga ko nubwo ubu abo Banyekongo bafite agahenge aho bacumbikiwe mu Rwanda, basaba ko ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi bibacumbikiye byafatanya n’Umuryango mpuzamahanga bigakurikirana mu butabera abagize uruhare mu kwica abavandimwe babo.
Insanganyamatsiko yo ku munsi w’ejo iragira iti “Twibuke ku nshuro ya 9 Abanyekongo b’Abatutsi bakorewe ubwicanyi ndengakamere, tubaha icyubahiro, dusaba ubutabera gukurikirana abakoze ubwo bwicanyi”.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|