Impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Kiziba zirasaba ubutabera
Abanyekongo b’Abatutsi bahungiye mu Rwanda bari mu nkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi barasaba umuryango mpuzamahanga gukora ibishoboka byose abababiciye abavandimwe n’inshuti bagashyikirizwa ubutabera.
Mu muhango ngarukamwaka wabaye tariki 25/05/2012 wo kwibuka ababo bishwe, impunzi ziba mu nkambi ya Kiziba zasabye by’umwihariko ko ubutabera mpuzamahanga bukora akazi kabwo abagize uruhare muri ubwo bwicanyi ndengakamera bakabiryozwa.
Ubwicanyi bwakorewe Abanyekongo bwakorewe mu bice bitandukanye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, mu Burundi no mu Rwanda kuva mu 1996.
Ubwicanyi bwakorewe Abanyekongo b’Abatutsi bwabereye mu bice bya Mukoto, Ngungu, Karehe, Lubumbashi, Kamina, Kinshasa n’ahandi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.
Abiciwe mu Rwanda biciwe mu nkambi za Nkamira na Mudende. Abaguye ku butaka bw’u Burundi biciwe ahitwa i Gatumba. Impunzi za Kiziba zivuga ko bibabaje kuba ababahekuye bakidegembya nta n’umwe urakanirwa urumukwiye.
Perezida w’ inkambi ya Kiziba, Nkurikiyinka Joseph, yabivuze muri aya magambo: “Abashinzwe ikiremwamuntu ku rwego rw’ isi nibatubabarire badufashe gukurikirana abishe bene wacu bazize uko baremwe, birababaje kuba imbaga y’Abanyekongo yaratsembwe ariko ababishe bakaba bataragezwa imbere y’ubutabera”.
Iki cyunamo ngarukamwaka cyatangijwe mu 2005 kiba buri tariki 25 Gicurasi kikitabirwa n’impunzi z’Abanyekongo zose ziri mu nkambi 3 mu Rwanda.
Insanganyamatsiko y’ uyu mwaka igira iti: “Twibuke ku nshuro ya 9 Abanyekongo b’Abatutsi bakorewe ubwicanyi ndengakamere, tubaha icyubahiro, dusaba ubutabera gukurikirana abakoze ubwo bwicanyi”.
Mu Rwanda hari inkambi zitandukanye zicumbikiye impunzi z’Abanyekongo. Inkambi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi irimo abasaga 20.000, iya Kiziba muri Karongi icumbikiye 19.000, naho mu nkambi ya Ngarama iri mu karere ka Gatsibo hari impunzi 15.000.
MIDIMAR iherutse gutangaza ko hari gahunda yo gushyiraho inkambi ya 4 i Kigeme mu karere ka Nyamagabe, ahahoze hacumbikiye impunzi z’Abarundi kugeza mu mwaka wa 2009.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni ukuri ubutabera barabukwiye!!!!!!!!!!!