Impunzi z’Abanyekongo zirasaba abadepite b’Ababiligi kubakorera ubuvugizi ngo batahe iwabo

Ubwo itsinda rya bamwe mu bagize inteko ishingamategeko y’Ububiligi basuraga inkambi ya Kigeme icumbikiye impunzi z’Abanyekongo kuri iki cyumweru tariki 07/07/2013, izi mpunzi zabasabye gukomanga hirya no hino umutekano ukagaruka iwabo maze bagataha.

Uwavuze mu izina ry’impunzi yasabye abadepite b’Ababiligi gukora ubuvugizi ibibazo by’umutekano muke ugaragara iwabo bikarangira ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ikazamburwa bityo zigasubira mu byazo.

Ati: “Twishimiye uburyo Abanyarwanda batwakiriye ariko dushaka kureka kubabyiga tugataha”.

Abahagarariye impunzi mu byiciro bitandukanye baganira n'abadepite b'Ububiligi.
Abahagarariye impunzi mu byiciro bitandukanye baganira n’abadepite b’Ububiligi.

Francois Xavier de Donnea, wari uyoboye itsinda ry’abadepite b’Ababiligi ubwo basuraga inkambi ya Kigeme yatangaje ko igihugu cy’Ububiligi kiri gukora ibishoboka ngo umutekano ugaruke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bityo izo mpunzi zitahe iwabo.

Ati: “Tugomba gukora byose ngo intambara zishire mutahe iwanyu. Ububiligi buri gukora uko bushoboye mu muryango w’abibumbye”.

Abadepite b’Ababiligi bari mu Rwanda ku butumire bwa Sena y’u Rwanda hagamijwe kunoza umubano n’ubufatanye, kuganira kuri gahunda z’iterambere ndetse no kuganira ku bibazo bihari n’uburyo byashakirwa ibisubizo inteko zishinga amategeko zibigizemo uruhare.

Francois Xavier de Donnea (hagati) na senateri Bizimana.
Francois Xavier de Donnea (hagati) na senateri Bizimana.

Asobanura impamvu yo gusura inkambi ya Kigeme, Senateri Bizimana Jean Damascène uyobora komisiyo y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane muri sena y’u Rwanda yavuze ko ari mu buryo bwo kuganira ngo inteko zishinga amategeko ku mpande zombi ziganire harebwe uko zakora ubuvugizi ngo impamvu zatumye bahunga ziveho batahe, ngo kuko iki kibazo ari kimwe mu bikomereye akarere.

Ati: “ikibazo cy’impunzi z’Abanyekongo ni kimwe mu bikomereye aka karere kikaba ari ikibazo cyagombye kubonerwa umuti vuba kuko iyo impunzi zigumye mu buhungiro bihungabanya umutekano. Cyane cyane iyo zihatinze urubyiruko ruhari rushobora kugerageza gusubira mu gihugu cyabo ku ngufu, ni ngombwa rero ko ibyo bibazo byose bigomba kuganirwaho”.

Umuyobozi wungirije w'akarere ka Nyamagabe, Abasenateri b'u Rwanda ndetse n'abadepite bo mu Bubiligi baganira n'impunzi.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyamagabe, Abasenateri b’u Rwanda ndetse n’abadepite bo mu Bubiligi baganira n’impunzi.

Senateri Bizimana avuga ko bazakomeza kuganira n’inteko zishinga amategeko z’ibihugu bitandukanye hagamijwe kunoza umubano, kwigiranaho ndetse no kureba uko ibibazo bigaragara hirya no hino babigiramo uruhare ngo bikemuke.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka