Impunzi z’Abanyekongo zikomeje gusubira iwabo

Abanyekongo bari bahungiye mu Rwanda kubera iruka rya Nyiragongo ryakurikiwe n’imitingito myinshi, bakomeje gusubira mu gihugu cyabo nyuma yo kubona ko iyo mitingito yacishije makeya.

Imodoka za Gisirikare n'iza Polisi ni zo zirimo gufasha izo mpunzi kugera ku mupaka
Imodoka za Gisirikare n’iza Polisi ni zo zirimo gufasha izo mpunzi kugera ku mupaka

Kugera ku isaha ya saa yine n’igice (10h30) zo ku itariki ya 29 Gicurasi 2021, Abanyekongo babarirwa mu 1,200 ni bo bari bamaze kurira imodoka zibageza ku mupaka.

Muri izo mpunzi, abatashatse guhita bataha bajyanwe mu nkambi ya Busasamana irimo abandi banyekongo 800 bavuye muri territoire ya Nyiragongo.

Abagera ku 1,200 ni bo bazindutse basubira iwabo
Abagera ku 1,200 ni bo bazindutse basubira iwabo

Mu Rwanda habarurwa ko hinjiye Abanyekongo babarirwa mu bihumbi 14, ariko abajyanywe mu nkambi ntibarenga ibihumbi bitanu.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko Abanyekongo bahungiye mu Rwanda bafashwa guhabwa ibiryamirwa n’ibyo kwiyorosa, ibiribwa, abarwayi bakavurwa hamwe n’imodoka zitwara impunzi.

Imitingito ikomeje kugabanya ubukana nk’uko bigaragazwa n’imibare, ku itariki 24 Gicurasi 2021 ni bwo humvikanye umutingito uri ku gipimo cya 5.1, ndetse iminsi yakurikiyeho yakomeje kwiyongera kugera ku gipimo cya 5.3, kugera tariki 28 Gicurasi 2021 imitingito yari itangiye kugabanya ubukana haboneka itarenza 3.9 kandi itaza buri kanya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka