Impunzi z’Abanyekongo zikomeje guhungira mu karere ka Burera
Impunzi z’Abanyekongo zigera kuri 33 zirimo imiryango itandukanye zari zicumbikiwe ku murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 16/05/2012 mbere y’uko zimurirwa mu nkambi ya Nkamira iri mu karere ka Rubavu.
Izo mpunzi zatangiye kugera ku murenge wa Cyanika ku wa mbere tariki 14/05/2012. Ku cyumweru tariki 13/05/2012 hari izindi mpunzi zibarirwa muri 21 zari zoherejwe mu nkambi ya Nkamira; izi zari zaratangiye kugera ku murenge wa Cyanika ku wa gatandatu tariki 12/05/2012.
Izo mpunzi zose zitangaza ko zaturutse i Bunaganaga, mu karere ka Jomba mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Zikaba zarahunze kubera intambara iri kubera muri ako gace.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika, Nkanika Jean Marie Vianney, yatangarije Kigali Today ko ku wa kabiri tariki 15/05/2012 mu ma saha ya nimugoroba haje izindi mpunzi ziyongere kuri izo zaje ku wa mbere zihita ziba 33.
Nkanika avuga ko bakoze uko bashoboye kugira ngo izo mpunzi baziteho. Bakaba barazifashije mu buryo butandukanye, baziha n’ibyo kurya nk’uko yabitangaje. Ku isaa yine zirenga ho iminota 30, tariki 16/05/2012, izo mpunzi zurijwe imodoka zijyanwa mu nkambi ya Nkamira iri mu karere ka Rubavu.

Umwe muri izo mpunzi witwa Gasana Steven uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko yatangarije Kigali Today ko bavuye i Bunagana yo muri Kongo ku wa gatanu tariki 11/05/2012 kubera ko intambara yacaga ibintu.
Bahise bahungira i Bunagana yo muri Uganda, aho bari bacumbitse ku mabaraza y’amazu y’abaturage. Kubera ubuzima bubi bari barimo bahise baza mu Rwanda; nk’uko Gasana abyemeza.
Ikindi cyatumye bahunga ngo ni uko inyeshyamba zari zitangiye kuza gushimuta abagabo ndetse n’abana b’abahungu kugira ngo zibajyane mu gisirikare cyazo; nk’uko Gasana abihamya.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika butangaza ko bwiteguye kwakira izindi mpunzi kandi bukazifasha uko bishoboka mu gihe zikomeje kubahungira ho dore ko intambara iri aho ziri guturuka itararahosha.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
IMANA ikomeze gufasha izo nzirakarengane z’abakongomani IMANA yonyine izi impanvu,kandi niyo Gisubizo