Impunzi z’Abanyekongo zigiye kwimurirwa mu nkambi ya Kigeme

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Nkamira zigiye kwimurirwa mu nkambi ya Kigeme iri mu karere ka Nyamagabe mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano wazo.

Icyemezo cyo kwimura izo mpunzi cyagifashwe hashingiye ku itegeko ry’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Gucyura Impunzi (UNHCR) rishimangira ko nta mpunzi ziba hafi y’igihugu ziturukamo ku mpamvu z’umutekano wazo kandi inkambi ya Nkamira ikaba iri hafi y’umupaka wa Kongo n’u Rwanda.

Ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR), Frederic Ntawukuriryaro, anavuga ko icyo cyemezo cyanafashwe kubera ko umubare munini w’impunzi z’Abanyekongo urenze ubushobozi bw’inkambi ya Nkamira ubusanzwe yacagamo Abanyarwanda batashye bakahaba igihe gito.

Straton Kamanzi, umuyobozi w’inkambi ya Nkamira avuga ko hari imirimo yo kubaka igihe kuba isubitswe mu gihe bari kwiga ku nkambi ya Kigeme ku buryo mu byumweru bitatu impunzi za mbere zizajyanwayo.

Kamanzi yongeraho ko hari ikibazo cy’impunzi z’abasore zikorera ubucuruzi i Goma zigataha mu nkambi ku buryo umutekano wazo ushobora guhungabana.

Mu ijoro rya 10 Gicurasi saa ine polisi yafashe abandi bantu bavuze ko ari impunzi ariko bakaba bataraciye ku mupaka ndetse n’ibisobanuro batanze ku mpamvu zabinjije mu gihugu bikaba bidahagije.

Inkambi ya Kigeme izasurwa na MIDIMAR n’inzobere ya UNHCR mu kubaka inkambi z’impunzi kugira ngo batangire kureba ibyangombwa bikenewe itunganywe bityo impunzi zitangire kuhatuzwa mu gihe cya vuba.

Inkambi ya Nkamira icumbikiye impunzi 7444 ariko imibare igenda yoyongera umunsi ku munsi. Inkambi ya Kigeme yari irimo impunzi z’Abarundi, zikaba zaratashye mu mwaka w’2009.

Pascaline Umulisa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka