Impunzi z’Abanyekongo zashyiriweho inkambi ya kabiri
Impunzi z’Abanyekongo zikomeje guhungira mu Rwanda zigiye kujya gucumbikirwa mu nkambi ya Nyabiheke iri mu karere ka Gatsibo kuko inkambi ya Kigeme yari isanzwe izakira yarangije kuzura.
Kugeza ubu inkambi ya Kigeme irabirizwamo impunzi zigera ku 11424 hakaba hashize iminsi ibiri nta mpunzi iri kwakira kuko yamaze kuzura; nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR).
Impunzi zihunga imirwano iri mu burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje guhungira mu Rwanda aho kugeza ubu mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira habarizwa izindi mpunzi zisaga 2,866.
Impunzi ziracyari guhungira mu Rwanda; ubu hakaba hari kwinjira abantu 20 ku munsi; nk’uko bitangazwa na Ntawukuriryayo Frederic, ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri MIDIMAR.
Muri rusange, impunzi zisaga 14,000 zimaze kugera mu Rwanda zihunga imirwano yubuye mu burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ntawukuriryayo yagize ati “ inkambi ya Kigeme yo yamaze kuzura ubu ndetse hashize iminsi ibiri nta mpunzi tujyanayo. Impunzi zasigaye hano Nkamira n’izindi ziri kuza tugiye kuzijyana mu nkambi ya Nyabiheke.”
Inkambi ya Nyabiheke ni imwe mu nkambi zisanzwe zicumbikiye impunzi z’Abanyekongo ikaba yari izanzwe ibarizwamo impunzi zisaga 14,000 ziyicumbitsemo kuva mu 1997.
Jacques Furaha
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|