Impunzi z’Abanyekongo zari zahungiye mu karere ka Burera zajyanwe mu nkambi ya Nkamira
Impunzi z’Abanyekongo zigera kuri 21 zari zicumbikiwe ku murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 13/05/2012 zajyanwe mu nkambi ya Nkamira iri mu karere ka Rubavu.
Izo mpunzi zari zicumbikiwe ku murenge wa Cyanika ni izaturutse i Bunaganaga, mu karere ka Jomba ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zahunze kubera intambara iri kubera muri ako gace.
Umwe muri izo mpunzi witwa Mujejimana Pudentienne avuga ko mbere bajyaga bumva amasasu ariko bagakeka ko bizarangira.
Mu gitondo cyo ku wa gatandatu tariki 12/05/2012 babonye indege za gisirikare ziri kurasa mu misozi, hafi y’aho batuye, bagira ubwoba bahita bafata icyemezo cyo guhunga nk’uko akomeza abisobanura.
Amakuru aturuka mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda uri mu Cyanika avuga ko imiryango irindwi igizwe n’abantu 12 ari bo mpunzi za mbere zageze kuri uwo mupaka, mu ma saha ya nimugoroba ku wa gatandatu tariki 12/05/2012.
Ku cyumweru tariki 13/05/2012 kuva mu gitondo kugeza nimugoroba hageze abandi bagera ku icyenda nk’uko ayo makuru akomeza abihamya.
Impunzi nyinshi zaturutse i Bunagana ziri muri Uganda. Bamwe bari guhitamo kuza mu Rwanda kuko aho muri Uganda ziri hatabatunganiye nk’uko izo mpunzi zibivuga.
Nsengamungu Sabin, umuyobozi w’umurenge wa Cyanika ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko izo mpunzi bazakiriye ku murenge, bakazifasha uko bishoboka baziha ibyo kurya n’ibindi bakenera.

Izo mpunzi zajyanwe mu nkambi ya Nkamira uko ari 21, zirimo ab’igitsina gabo 11 naho ab’igitsina gore ni 10. Zose zikaba zahunganye ibikapu birimo imyenda gusa.
Nubwo izo mpunzi zagiye, ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika bwiteguye kwakira izindi mpunzi zishobora kuhagera.
Ubwo imodoka yari ijyanye izo mpunzi yari imaze guhaguruka abayobozi bo ku mupaka wa Cyanika bahamagaye ku murenge wa Cyanika bavuga ko hari izindi mpunzi zihageze ako kanya.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|