Impunzi z’abanyekongo ntizishimira guhora zirya ibigori

Impunzi z’abanyekongo zicumbikiwe mu Karere ka Gisagara zinubira kugaburirwa ibigori n’ifu yabyo, no kutemererwa kubigurisha ngo bagure ibindi biryo byo guhinduranya.

Impunzi zirasaba guhindurirwa ifunguro ry'ibigori zihoraho
Impunzi zirasaba guhindurirwa ifunguro ry’ibigori zihoraho

Umukecuru umwe mu baba muri iyi nkambi ya Mugombwa, avuga ko bitaboroheye kuko kuva mu mwaka wa 2013 barya impungure, bahindura bakarya umutsima w’ibigori.

Yagize ati “Abana bamwe banga kubirya, byakuyobera ukagurisha ukagura agatoki cyangwa uturayi cyangwa agaceri, bakemera gukoramo.

Ibyo wahashye byamara gushira, ukibaza niba uzahora ugurisha na byo bikakuyobera.”

Aba baturage bavuga ko n’ubwo babigurisha, bitemewe kuko abafashwe babijyana ku isoko babyamburwa kandi ntibabisubizwe.

Ubyambuwe ngo ahura n’ikibazo kuko n’ubusanzwe bavuga ko biba ari bike, bitamara ukwezi biba bigenewe kumara.

Minisitiri ufite mu nshingano ze kwita ku mpunzi, Séraphine Mukantabana, avuga ko batangiye gushaka uko iki kibazo cyakemuka.

Avuga ko bajya bahabwa amafaranga afite agaciro nk’ak’ibyo basanzwe babafashisha, nk’uko bigenzerezwa iz’Abarundi na zo ziri mu Rwanda.

Gusa ngo ayo mafaranga ni makeya kuko ifunguro ry’umuntu umwe riba rifite agaciro k’amafranga 210frw ku munsi.

Bahabwa ibigori,ifu y'ibigori, ibishyimbo n'amavuta
Bahabwa ibigori,ifu y’ibigori, ibishyimbo n’amavuta

Anavuga ko impamvu bababuza kugurisha ibyo bahawe ari ukubera ko bahendwa.

Ati “Iyo agiye kubigurisha, ya 210 ntayo abona, kuko uwo babigura na we aba akeneye inyungu.”
Asaba impunzi kuba zihanganye bakabanza kuganira n’ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo ndetse n’ubw’akarere ka Gisagara, ku kongera umusaruro w’ibihingwa.

Ibi bavuga ko ari ukugirango mpunzi zirenga ibihumbi umunani n’abandi ibihumbi bine bashobora kuzaza muri iyi minsi, bazabone aho bahahira badateje inzara abaturage basanzwe.

Inkambi ya Mugombwa irimo abarenga ibihumbi umunani bashobora kwiyongera
Inkambi ya Mugombwa irimo abarenga ibihumbi umunani bashobora kwiyongera

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, avuga ko nta kibazo bazagira kuko buri mwaka bongera ubuso bwo guhinga bahuje ubutaka, bakanakoresha inyongeramusaruro.

Anavuga ko umunsi impunzi zahawe amafaranga yo kwihahira bizafasha abahinzi kubona amasoko ahagije y’ibihingwa byabo.

Avuga ko n’ubucuruzi buzatera imbere n’ubuhinzi bukarushaho gutera imbere, kuko hari abazabushoramo amafaranga mbere babitinyaga ku bwo kutizera amasoko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka