Impunzi z’Abanyecongo ziri mu nkambi ya Nkamira zigiye kwimurirwa i Gisagara

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe guhangana n’ibiza no gucyura Impunzi (MIDIMAR), Antoine Ruvebana, yatangaje ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka ngo impunzi z’Abanyecongo bari mu nkambi ya Nkamira babone aho bajyanwa kuko aho bari babayeho nabi.

Ibi umunyamabanga uhoraho muri MIDIMAR yabitangaje nyuma yo kugaragarizwa imibereho y’impunzi n’ibibazo zifite birimo umubare munini w’abana batiga, kuba ubwinshi bw’abari mu nkambi burenze ubushobozi bw’inkambi bakaba bacucikiranye kuburyo budakwiye.

Inkambi ya Nkamira yashyiriweho kwakira abantu batarenze 3000 none icumbikiye abarenga 9000.

Ruvebana avuga ko iki kibazo Leta y’u Rwanda itakirengagije ahubwo yakomeje gushaka ubutaka yabatuzaho, avuga ko kuva umutekano mucye waza mu burasirazuba bwa Congo mu Rwanda hamaze kuza impunzi zirenga ibihumbi 28.

Antoine Ruvebana ubwo yari yasuye inkambi ya Nkamira ari kumwe na Guverineri w'intara y'uburengerazuba.
Antoine Ruvebana ubwo yari yasuye inkambi ya Nkamira ari kumwe na Guverineri w’intara y’uburengerazuba.

Inkambi ya Kigeme mu Ntara y’Amajyepfo yamaze kuzura kugera ku bihumbi 18, abandi bajyanywe mu nkambi ya Nyabiheke nayo iruzura none barimo gushaka ubutaka bushya.

Hamwe mu hamaze kuboneka ngo ni mu karere ka Gisagara mu ntara y’amajyepfo hakaba kure y’umupaka wa Congo, avuga ko harimo kurebwa ibyangombwa kuburyo ubutaka buhagije bubonetse hakubakwa mu mezi atatu maze impunzi zikimurwa.

Gusa Ruvebana avuga ko impunzi zitakwizera ko ibibazo zifite bizahita bicyemuka kuko bazabanza gucyemura ibyihutirwa nko kububakira inkambi, kubabonera amazi n’umuriro.

Ibitazahita bikorwa birimo nko kubaka amashuri ariko nabyo ntibizatwara umwaka, akabizeza ko abana babo bazakomeza gufashwa kwigishwa icyongereza kugira ngo bazashobore gushyirwa mu mashuri asanzwe.

Ruvabena avuga ko impunzi zaje mu Rwanda zizitabwaho zihabwa umutekano, ariko akavuga ko ibyo bashaka byose batazabibona nk’uko Abanyarwanda batabifite, cyakora ngo bazitabwaho uko bishoboka kandi n’ikibazo cyo guharanira ko umutekano wagaruka iwabo bagataha nabyo Leta y’u Rwanda iri gukora ibishoboka byose.

Zimwe mu mpunzi z'Abanyecongo zicumbikiwe mu kambi ya Nkamira.
Zimwe mu mpunzi z’Abanyecongo zicumbikiwe mu kambi ya Nkamira.

Ku kibazo cy’impunzi 666 zahungiye mu Rwanda vuba kubera intambara yongeye guhuza abarwanyi ba M23 hamwe n’ingabo za Congo, Ruvebana avuga ko zanze kujya mu nkambi zivuga ko intambara itazatinda bagasubira mu byabo.

Izo mpunzi zicumbikiwe n’abaturanyi babo baziranye kandi mu nkambi hajya ababishaka ariko niba babona bafashwe neza n’ababacumbikiye ngo nta mpamvu yo kubahatira kujya mu nkambi. Cyakora ngo izi mpunzi ntizigomba kurenza icyumweru kuko bahita bajyanwa mu nkambi.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 1 )

Akaga kagwiririye aba bagogwe ntigasanzwe,imyaka 20 birukatswa mu nkambi mugihugu cyabo, biteye agahinda,bagizwe ingwate za FDRL ni ukuvugako igihe FDRL itaratsindwa buhenu batazigera bava mu nkambi,genda RWANDA uzi byinshi!

tetas yanditse ku itariki ya: 22-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka