Impunzi z’Abanyecongo zatangiye kwimurirwa mu nkambi ya Mugombwa

Impunzi z’Abanyecongo 350 ziturutse mu nkambi ya Nkamira zimaze kugezwa mu nkambi ya Mugombwa ho mu karere ka Gisagara aho zigomba gutuzwa, ubuyobozi bw’akarere bukaba buzizeza ko igihe cyose hazakenerwa ubufasha bw’akarere, kazabafasha.

Kuwa mbere tariki 17/02/2014, haje impunzi zihagarariye izindi kugirango babe bategura uburyo bazatura. Umukozi wa MIDIMAR ushinzwe inkambi ya Kigeme na Mugombwa, Ntirenganya Déo, avuga ko kwimurwa kw’izi mpunzi ari igikorwa kitakorwa umunsi umwe kuko hari ibikorwa bikiri gukorwa ariko biri mu kurangira, birimo kubakira amacumbi ahagije izi mpunzi.

Ati “Biteganyijwe ko buri muryango uzaba ufite inzu yawo, amazu ari gutunganywa ariko abamaze kuza bafite hangari baba barimo, bakazajya bimurirwa mu mazu uko bagenda baza, kugera igihe inzu zizarangirizwa kubakwa neza nabo bakajya mu nzu zabo bose”.

Imodoka zazanye impunzi z'Abanyecongo bavuye mu nkambi ya Nkamira bazanwa mu nkambi ya Mugombwa.
Imodoka zazanye impunzi z’Abanyecongo bavuye mu nkambi ya Nkamira bazanwa mu nkambi ya Mugombwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Léandre Karekezi, yakira izi mpunzi, yasabye buri wese kwiyumva nk’uri iwabo, abasezeranya ko bazabafasha mu buzima bwose bagiye kubamo kugera igihe iwabo hazagarukura amahoro bagasubirayo.

Yababwiye ko mu busanzwe nta muntu wifuza kuba impunzi ari nayo mpamvu abifuriza ko iwabo hazagaruka amahoro bakava mu buhungiro.

Umuyobozi w’akarere kandi yababwiye ko ubu kuva bari mu karere ka Gisagara bafatwa nk’abaturage bahatuye, abasaba ko nibagira icyo bakenera ku buyobozi batacyihererana ahubwo bakazajya babagana maze bakabafasha uko bishoboka kose.

Ati “Icyo mwashaka kudusaba twabafasha kuko ubu mwabaye abo tuyobora. Ntihazagire rero uwihererana ibibazo mujye mubibwira ababishinzwe mu nkambi, ariko bidakemutse natwe nk’ubuyobozi turahari ngo tubafashe”.

Impunzi ziri mu nkambi ya Nkamira zigomba kwimurirwa muri Gisagara ziragera 10.000. Kuri uyu wa mbere hakiriwe abagera kuri 350, bikaba biteganyijwe ko kuri uyu wa kane hakirwa abandi basaga 400, ku wa gatanu nabwo hazaza abandi, bikazakomeza kugera bose bashizeyo bazanywe hano mu murenge wa Mugombwa.

Umuyobozi w'akarere ka Gisagara, Léandre Karekezi, yahaye ikaze impunzi z'Abanyecongo zimuriwe muri Gisagara.
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Léandre Karekezi, yahaye ikaze impunzi z’Abanyecongo zimuriwe muri Gisagara.

Kuvana impunzi z’Abanyecongo mu nkambi ya Nkamira iri mu karere ka Rubavu zikimurirwa ahandi bijyanye na gahunda yo kujyana impunzi kure y’aho zahunze zituruka mu rwego rwo kuzicungira umutekano kurushaho; nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya UNHCR.

Uretse mu karere ka Gisagara, impunzi z’Abanyecongo zicumbiwe no mu turere twa Nyamagabe (Kigeme), Karongi (Kiziba), Rubavu (Nkamira), Byumba (Gihembe) Gatsibo (Nyabiheke) na Ngoma (hari abahoze muri M23).

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka