Impunzi z’Abanyarwanda zizurizwa RwandAir nizitubahiriza ibisabwa -Minisitiri wa Zambiya
Minisitiri Wungirije ushinzwe umutekano w’imbere n’impunzi mu gihugu cya Zambiya, Lt. Col. Panji Kaunda atangaza ko impunzi z’Abanyarwanda ziba muri icyo gihugu ntiziramuka zanze gutahuka mu Rwanda ntizinasabe ibyangombwa byo kuba mu gihugu (passport) zizacyurwa mu Rwanda ku ngufu.
Ibi Lt. Col. Kaunda yabitangaje ku wa 26 Weurwe 2015 mu Murenge wa Shingiro, Akarere ka Musanze ubwo yasuraga Abanyarwanda batahutse vuba.
Minisitiri Kaunda ari kumwe na Minisitiri ushinzwe impunzi n’ibiza mu Rwanda (MIDIMAR), Mukantabana Séraphine, ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga FAO na UNCHR, basuye imiryango yatahutse kuva muri 2013 mu Murenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu na Shingiro mu Karere ka Musanze.
Ingabire Dorcas, umwe mu batahutse nyuma y’imyaka 19, yabahaye ubuhamya bw’uko yakiriwe, avuga ko yafashijwe gusubira mu buzima busanzwe ahabwa ubufasha bwose, akemeza ko uwageze mu Rwanda abaho neza.
Agira ati “Nk’umuntu wageze mu Rwanda nta mpamvu n’imwe yabaho nabi, icyo nashishikariza uri Kongo (RDC) yatahuka akaza mu Rwanda akiteza imbere nk’abandi”.
Minisitiri wa Zambiya ushinzwe impunzi wari wagiye kureba uko abatahutse bakirwa yashimye uko bafatwa, Abanyarwanda bari muri Zambiya akaba abashyiriye ubutumwa bwiza bw’uko igihugu cyabo kimeze, bakaba nta mpamvu bafite zo kudataha mu gihugu cyabo.
Minisitiri Kaunda yashimangiye ko Umunyarwanda utazataha ku neza cyangwa ngo asabe passport azurizwa indege akagarurwa mu Rwanda.
Ati “Iyo baba mu gihugu nta byangombwa bafite basubizwa ku ngufu mu gihugu cyabo, abadafite passport nyuma y’igihe twihaye abashinzwe abinjira n’abasohoka bazabafata babafunge maze tuvugane n’u Rwanda tuburize indege ya RwandAir ihakora ingendo za buri munsi maze tubagarure iwabo”.
MIDIMAR itangaza ko muri Zambiya habarurwa impunzi z’Abanyarwanda zigera ku bihumbi bine, bakaba bahawe andi mezi atatu yo gutahuka cyangwa gusaba ibyangombwa bibemerera kuba muri icyo gihugu batitwa impunzi.
Minisitiri Mukantabana yatangaje ko gahunda yo gucyura Abanyarwanda bari hanze ntaho ihuriye n’icyo yise “politiki” ahubwo ngo ni ukwita ku buzima bwiza bw’Abanyarwanda.
Imibare itangazwa na MIDIMAR igaragaraza ko impunzi z’Abanyarwanda ubu zigera ku bihumbi 70 mu gihe abasaga miliyoni eshatu n’ibihumbi 450 batahutse kuva mu 1994.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|