Impunzi z’Abanyarwanda ziba Kongo zibayeho nabi ku buryo zirya n’ibitaribwa

Kubera ubuzima bubi babayemo bwo mu mashyamba, impunzi z’Abanyarwanda akenshi zirira ibyo zibonye hafi aho ubundi bitamenyerewe kuribwa haba iyo muri Kongo cyangwa hano mu Rwanda.

Bimwe mu byo barya bidasanzwe ni ibibabi by’ibijumba barya n’imboga, umutsima w’amateke n’uw’ibitoki kubera amaburakindi; nk’uko byemezwa na bamwe mu batahutse tariki 01/03/2012 ku mupaka wa Rusizi.

Ubundi muri Kongo umutsima uzwi cyane ni uw’imyumbati ariko izo mpunzi ntabwo zibona ubushobozi bwo kugura ifu y’imyumbati.

Daphrose Uwanyirigira watahutse tariki 01/03/2012 nawe ngo yari atunzwe n’umutsima w’amateke kandi ngo yari amaze umenya uburyo bwo kuwutunganya. Abisobanura muri aya magambo: “Twiriraga umutsima w’amateke kubera ko amateke ariyo twabonaga kenshi ariko nayo hakaba igihe abuze wabona make ugakoramo umutsima kugira ngo bitubuke”.

Asobanura ko gukora uwo mutsima umuntu aba yafashe amateke nk’ariya asanzwe aribwa noneho akayatwikira akaba nk’aboze none akayakatakata akanika agasekura yarangiza akayungurura akabona ifu akarika amazi agakora umutsima.”

Mutoni Clémence na we watahutse avuga ko hari ubwo uwo mutsima w’amateke bawurisha imboga z’amababi y’amateke. Mutoni agira ati “Imboga nazo kuzibona biragorana ku buryo hari igihe twakoraga umutsima w’amateke tukawurisha imboga z’amababi y’amateke tuba twanitse tugasekura.”

Abanyarwanda babaga mu mashyamba ya Kongo banavuga ko mu byari bibatunze harimo n’umutsima w’ibitoki kandi ngo n’amababi y’ibijumba bayakoramo imboga; nk’uko Daphrose Uwanyirigira abivuga. Agira ati: “twafataga amababi y’ibijumba tukayakata nk’uko bakata amashu tugateka tukarya.”

Abatahutse bemeza ko hari izindi mpunzi zirambiwe kuba mu mashyamba ya Kongo ariko zikanga gutahuka kubera amakuru asebya u Rwanda zihabwa n’abo muri FDLR badashaka ko zitaha. Muri ayo makuru hari avuga ko ngo iyo batashye babica cyangwa bagakoreshwa imirimo y’uburetwa.

Bwanakweli Sevelin ni umwe mu batahutse tariki 01 Werurwe 2012. Avuga ko mu mashyamba bajyaga babwirwa ko iyo umuntu ageze mu Rwanda akoreshwa imirimo y’uburetwa.

Bwanakweli agira ati: “Abayobozi mu mutwe w’ingabo wa FDLR batubwiraga ko tudakwiye gutekereza gutahuka kuko abatahuka bagirirwa nabi. Abo bayobozi batubwiraga ko abantu batahuka bakoreshwa imirimo y’uburetwa mbese bahinduka abagaragu b’abatutsi bakajya babakorera imirimo ku gahato nta guhembwa.”

Hanyurwimfura Thomas ukomoka ahahoze ari muri Perefegitura ya Gisenyi avuga ko bajya bumva radiyo Rwanda mu kiganiro kivuga ku batahutse cyangwa mu makuru ariko bikavugwa ko iyo abatahutse barangije kuvugira kuri radio bicwa.

Hanyurwimfura agira ati “Twabwirwaga ko nubwo tuvuga ko twataha nk’abandi batashye twumva kuri radiyo dukwiye kumenya ko batakiriho kuko iyo bamaze kubafata amajwi bakavugira kuri radiyo bicwa. Bityo rero tukaba tudakwiye kwigemurira urupfu.”

Nyamara siko abatahutse babisanze kuko bakiriwe neza. Mbere yo gushakirwa imodoka zibasubiza mu miryango yabo bahawe inkunga irimo ibiribwa aho umuntu agenerwa amagarama 410 y’ibigori ku munsi mu gihe cy’iminsi 90, ibishyimbo bingana n’amagarama 120 ku umntu ku munsi mu gihe cy’iminsi 90 n’amavuta yo guteka amagarama 30 ku munsi ku muntu mu gihe cy’iminsi 90.

Abatahutse bagera kuri 90 banyuze ku mupaka wa Rusizi tariki 01/03/2012 baje bavuye muri zone za Masisi na Walikale muri Kivu y’amajyaruguru na zone za Kalehe, Uvila, Kabale na Shabunda zo muri Kivu y’amajyepfo.

Jean Baptiste Micomyiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubuhunzi ntacyo butigisha! ninde se wari uzi ko ibigori biva mo umuceri, ninde se wari uziko imyumbati mibisi ivamo ifu y’ubugari... ubuhunzi burigisha

Ubuhunzi! yanditse ku itariki ya: 4-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka