Impunzi z’Abanyarwanda nizitahuke hakiri kare zitazabura byose-Minisitiri Mukantabana
Minisitiri Seraphine Mukantabana ushinzwe gucyura impunzi no guhangana n’Ibiza mu Rwanda arahamagarira Abanyarwanda bose bakiri mu buhungiro gutaha mu gihugu cyabo hakiri kare kuko mu mpera z’uyu mwaka ubuhunzi buzaseswa burundu ku Banyarwanda kandi ngo uzaba atarahata ashobora kuzamburwa ubuhunzi n’ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Mu kiganiro minisitiri mushya ushinzwe gucyura impunzi no guhangana n’Ibiza yagiranye n’abanyamakuru bakorera mu Rwanda kuwa mbere tariki ya 04/03/2013 yavuze ko itariki ntarengwa yo kurangiza ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze igihugu guhera mu 1959 kugeza mu mpera z’i 1998 ari iya 30/06/2013 kandi ngo iyo tariki izarangirana na buri kintu cyose uwitwaga impunzi y’Umunyarwanda yahabwaga mu izina ry’ubuhunzi.
Iyi tariki yo kurangiza ubuhunzi ku Banyarwanda yashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR, kandi minisitiri Mukantabana aravuga ko uwo iyo tariki izagereraho atarataha mu gihugu cye azaba atagifite n’uburenganzira bwo kwitwa Umunyarwanda.
Muri iki kiganiro cya Mbere yagiranye n’abanyamakuru kuva yashingwa kuyobora minisiteri ishinzwe gucyura impunzi no guhangana n’Ibiza MIDIMAR, Minisitiri Seraphine Mukantabana yatangaje ko benshi batazi abandi bakirengagiza ingaruka zizazana noi guhagarikwa k’ubuhunzi ku Banyarwanda mu mpera z’uyu mwaka.

Yagize ati: “Gutangira gushyirwa mu bikorwa by’icyo cyemezo rero bivuze ko impunzi zirebwa n’icyo cyemezo nigitangira ntawe uzaba yemerewe guhabwa ubufasha n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi ndetse no kurengerwa n’umuryango mpuzamahanga.
“Ni ukuvuga ngo nibavuga ngo Umunsi w’ubuhunzi urarangiye (Cessation close) guhera uwo munsi ntabwo uzaba uri impunzi. Niba hari ahantu umuntu yagendaga kwivuza afite ikarita y’impunzi bakamwakira, iyo karita izaba itagikora.
"Niba hari ibindi bagukoreraga uvuga uti ngize ikibazo cy’umutekano ugahamagara muri HCR, icyo gihe wowe uzaba wakuwe mu mubare wa HCR ntacyo bashobora kugukorera.”
Minisitiri Mukantabana yakomeje asobanura ko zimwe mu mpamvu zigitera abantu guhunga u Rwanda iki gihe aria bantu baba abakurikiye inyungu zabo ku giti cyabo, babona bibakomereye bagahitamo gusebya igihugu. Kubwa minisitiri Mukantabana, nta yindi mpamvu umuntu afite yo guhunga u Rwanda.

Ibyo bijya gusa nk’ibyabaye kuri Sarathiel Nyandwi, umwe mu babaga mu buhunzi muri Afurika y’Epfo, aho yari no mu mutwe witwa RNC, Rwanda National Congres, urwanya Leta y’u Rwanda washinzwe na Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya.
Nyandwi wari ushinzwe umutekano muri RNC yafashe icyemezo cyo kuva muri uwo mutwe nyuma yo kwitabira inama y’umushyikirano yabaye umwaka ushize akaza kubona ko ibyo yabwirwaga ntaho byari bihuriye n’ukuri agahitamo kuguma mu Rwanda.
Agira ati: “Muri Rwanda National Congres namaze gusezera ntabwo nkihabarizwa rwose. Icya kabiri kandi ibyo mvuga ntabwo mbivugira ko hari umuntu wantumye muri Guverinoma y’u Rwanda cyangwa muri Minisiteri y’impunzi kugira ngo mfashe abantu bahunze cyera nabo bashobore kuza bagire icyo bimarira mu gihugu.
“Nabaye imyaka myinshi ndi impunzi kuko uba uri icyo utazi udashobora no gutombera mu gihugu cyawe hari abantu benshi bafite ako gahinda, cyane cyane abo nabanye nabo muri Afurika y’Epfo.”
Hanatahutse kandi undi witwa Azarias Karangwa, wabaga muri Tchad nawe yiyemeje gutahuka nyuma yo gukorera urugendo rwo kwirebera uko mu Rwanda hameze akaza gusanga hatandukanye cyane n’uko yahumvaga.
Hagati aho Guverinoma y’ u Rwanda ifatanyije na HCR bashizeho uburyo Umunyarwanda wese yataha mu gihe ashatse gutaha, aho MIDIMAR ikorana n’ibigo bitwara abagenzi nka TAQWA, ONATRACOM, RWANDAIR mu gufasha no kwishyurira amafaranga y’urugendo ababishaka bose.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
I have been with many Nationalities
From all over in the world.
People who are still struggling with the poor mind are only Rwandan.
To me to be a refugee is not a problem, the problem is not to have the rights.
If you see the white people, every one lives where he like.
But he have the document needed to go back home.
And when he arrive at home,none follow him asking him the poors questions.
He go any where he like to go and he vist any one he like to visit.
But Rwandan are still struggling even to feel free to visit theirs families.
To end these, people should work 3 Times in offices and 2times in the farms and or in other field they work with hands.
I lived in Rwanda when I was young up to 22 years old,now I’m 45 years old.
All the trouble for people come from the so called educated people.
The poor (Abaturage) always live together peacefully.
A white man told me: "Me as a white man I can go every where I need to go and start my business there.
But you, you can’t go any where."
He told me the truth.!
So we are suffering by our coulour, by our poor economy( how much Rwandan money to pay to buy 1 pound ?) and by our mentality.We must try to make economy up; and leave people to live where they like to live.if is possible facilitate them to traveling buy giving them the Rwandan Passport.
I love you !
Oscar Bunozande
Member founder for UTOPIA CHURCH and U.P.L: Unity Peace and Love.
Ibyo Martin avuga ni ukuri ntawe utifuriza abanyarwanda gutaha.Ariko hakagombye kubaho inzira iboneye yo kubakangurira gutaha hadashyizweho iterabwoba ryo kuvuga ngo bazamburwa ubunyarwanda.Ibyo ni bibi cyane kuko bishobora kuba n’impamvu yatuma biyambaza inzira zidakwiye mu gutaha ndetse n’amahanga akaba yabashyigikira bitewe n’ibyemezo bihubutse bya bamwe mu bayobozi badasobanukiwe n’amategeko ndetse n’imiyoborere.None se uriya ministre we kuki yategereje gutaha mu 2011 yari ayobewe ko u Rwanda rutuwe.Niba yaragize amahirwe yo kubona amakuru nyayo ku giguhu, na we nashishikarire kuyageza kubo yasize mu buhungiro ariko areke iterabwoba.
Nshuti bavandimwe, birakenewe ko mutaba abahezanguni ku bijyanye n’itahuka ry’impunzi, njye numva impunzi zose zikwiriye gutaha zikaza gufatanya natwe kubaka Igihugu cyacu. Ese kuba bari hanze imyaka n’imyaniko wagize ngo hari inyungu zifatika zibifitemo, ariko uzi guca imitungo myinshi mu Gihugu kitari icyawe!! Ubwo se iyo bibaye ngombwa kikakwirukana hari icyo waramura na kimwe, mujye muzirikana ko umutungo kamere w’umuntu kandi shingiro ry’abamukomokaho bose ari Ubwenegihugu. Izi comments zo hejuru mwatanze rero zikaba zidafite ukuri kwa nyako. Ahubwo Minisitiri aharanire kubumvisha ko mutaha mwese kuko nta mpamvu nimwe mufite ituma mukomeza kuba impunzi. Ubwo koko ntimubona ko Igihugu cyacu cyateye imbere. None kuba impunzi si ubusembwa ku muturage cyangwa ku Gihugu nk’u Rwanda. Ni muve kw’izima mutahe, mwumve ukuri muve mu bihuha musanzwe mugenderaho mu nkambi mubamo, mwirinde rwose gutungwa n’ibihuha. Kandi abo babibabwira yenda bafite ibyaha bikomeye byo bakoze mu Rwanda, ugasanga baba babatwara mu kigare cy’ibicumuro byabo, nyamara iyo nabo basabye imbabazi batashye turababarira, pe! Hari benshi bababariwe kandi barabibabwira n’uko benshi muri mwe mugishikamiwe n’uburemere bw’ibihuha cyangwa iterabwoba babashyiraho iyo mu nkambi! Nimufate icyemezo mkutahe mu rwababyaye. Ni mwibuke AbanyaIslaheli imyaka bamaze bari mubucakara, 400 yose, mwe se kuki muguma kungoyi y’ibihuha? Mbabwire mwe mushaka kunyumva, ubuhunzi ni bubi icyabutera cyose, kandi nibukurwaho ku banyarwanda hari benshi muri mwe bazarira ayo kwarika, mbagiriye inama yo gutaha rero. N.Martin
Hehehe’’’ Ngo bazabura ubwene gihugu? Niyo Mukantabana yateka ibuye rigashya. Azabeshye ikindi iki kiranyagisha...
Uyu mu ministre ko mbona ahubagurika mu magambo ra ? Kuba umunyarwanda nta kintu na kimwe kibaho cyabibuza umuntu w`umunyarwanda. Niba uriya mu ministre atekereza kuriya yavuze akeneye guhugurwa akwumva icyo bita ubwenegihugu. Niba ari no gushaka amanota arayashaka nabi ahuzagurika mubyo adasobanukiwe.
Mu itegeko rigenga Ubwenegihugu( Loi sur la Nationalite)harimo ko ubwenegihugu kavukire butajya buvanwaho. Rero ni uguhuza iryo tegeko n’icyo cyemezo kandi itegeko ryakagombye gukurwaho n’irindi.
muzarebe ukundi mwabyita,naho kuvuga ngo umuntu azamburwa uburenganzira bwo kwitwa umunyarwanda byo ntabwo bibaho.Ibyo ni nko kwmbura umuntu ubuzima.Kuba umunyarwanda ntabwo bivuga kuba utuye mu rwanda gusa,aho wajya hose uguma uri umunyarwanda.kwambura umutu ubunyarwanda ntibibaho.