Impunzi itekereje gutaha mu Rwanda ngo hari ubwo ishobora kwicwa n’abayiyoboye
Umugororwa ufungiye kuri gereza ya Muhanga, Martin Iryivuze, watahutse mu mwaka wa 2010, aratangaza ko abari hanze babuzwa n’Abanyarwanda bakomeye gutaha ku buryo bashobora no kubivugana.
Iryivize ukomoka ku Mugina mu karere ka Kamonyi wari warahungiye mu gihugu cya Zambia aho yari umushoferi w’amakamyo, avuga ko yari wenyine mu nkambi y’aho muri icyo gihugu kuko umuryango we wose urimo umugore n’abana be bose bari barasigaye mu Rwanda.
Ku bw’uko atari kumwe n’umuryango we ngo yifuje gutahuka akawusanga ariko abuzwa n’uko Umunyarwanda washakaga gutaha, abandi bakabimenya yagirirwaga nabi ku buryo hari ubwo yanashoboraga kwivuganwa akavutswa ubuzima nk’uko abisobanura.
Ibi ngo byabaga birangajwe imbere n’Abanyarwanda bahunze igihugu kandi akenshi ngo usanga bashobora kuba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aba ngo babaga ari abantu bashobora kuba bari bakomeye muri Leta ya Perezida Habyarimana nko kuba harimo abasirikare, abapolisi n’abandi, bageze muri Zambia bakaba abacuruzi bakomeye mu mijyi yaho.
Abanyarwanda bashaka kumva ibivugwa mu Rwanda cyangwa bashaka guhura n’abandi bashaka gutahuka, ngo bajya ahabonyine rwihishwa kugirango batava aho bamererwa nabi.
Aba banyarwanda kandi ngo usanga babwirwa ko Umunyarwanda wo mu bwoko bw’Abahutu utahutse mu gihugu ahagera bagahita bamwica.
Iryivuze ngo yatangazwaga no kumva mu bitangazamakuru bavuga ko abatashye bakiriwe neza ndetse banafashijwe mu buzima busanzwe. Ati: “namaze kumva ko abandi ari amahoro mu Rwanda, nanjye nahise mfata icyo cyemezo ariko sinapfuye kugifata gusa kuko numvaga mpageze napfa”.
Kimwe mu cyamuteye ingufu zo gufata umwanzuro wo gutaha agasanga abe ndetse akanirega nk’uko abivuga ngo ni abari impunzi bari baratahutse bagarukaga bakaza kubigisha kugirango batahe.

Uyu mugabo akomeza avuga ko atari ubwa mbere yanze gutahuka kuko yabanje guhungira mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho baje gucyurwa n’ingabo z’u Rwanda (RDF) maze arinangira yongera guhungira mu gihugu cya Zambia ari naho yaje ava.
Iryivuze kandi ngo yakomeje gushinjwa n’umutima we ku bw’abantu yari yarishe mu gihe cya Jenoside. Aha ariko ngo yatunguwe n’uburyo yakiriwe mu ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Nyagatare, bamuha ibimufasha mu buzima busanzwe kandi we yiyumva nk’ “umunyabyaha ukwiye gucibwa”.
Nubwo yafashwaga muri byinshi ngo yumvaga ashaka aho yakwirega ariko agira ikibazo cy’uko inkiko Gacaca yasanze zarafunze imiryango. Mu mwaka wa 2012 nibwo yaje gufatwa afungirwa muri gereza ya Muhanga.
Martin Iryivuze yemera kandi ko agaragaza uburyo yagize uruhare mu cyaha cyo kwica Abatutsi benshi ndetse anarondora amazina yabo kuko bari abantu baziranye. Avuga ko hamwe we na bagenzi be bari bafatanije kwica bajugunye bamwe mubo bicaga mu migezi ku buryo kubona imibiri yabo ari ikibazo.
Abandi ngo babiciraga imusozi babarashe. Ibi akaba nawe abisabira imbabazi kuko yamenye ko ibyo bakoze ari ubugwari bitandukanye n’ibyo bari kwigishwa magingo aya muri gereza afungiyemo.
Uyu mugabo avuga ko iki cyaha cya Jenoside kitigeze kimuha amahoro kuko cyamujengurukije amahanga menshi ariko akomeza kubura amahoro yo mu mutima. Akaba asaba bagenzi be bakoze icyaha cya Jenoside ko bakwihana ndetse n’Abanyarwanda bari hanze bagafata icyemezo bagataha mu gihugu cyabo.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
wenda niko ntafite uburenganzira bwo kumubabarira ariko namubabarira bishobotse kuko yemeye icyaha kandi akabisabira imbabazi nukuri ukuri kurakiza kandi kuraruhura.