Impunzi 90 z’Abanyarwanda zatahutse ziva Kongo
Impunzi z’Abanyarwanda 90 zatahutse mu Rwanda binjiriye ku mupaka wa Rusizi, tariki 01/03/2012. Ubu bacumbikiwe mu nkambi ya Nyagatare.
Aho bakiriwe mu nkambi ya Nyagatare ntibaharenza iminsi kuko atari ahantu hagenewe guturwa. Nyuma yo kubaha imfashanyo y’ibikoresho n’ibiribwa bazashakirwa imodoka zibageze mu mirenge yabo; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’inkambi ya Nyagatare, Alfred Safi Uwitonze.
Aba batahutse kimwe n’abababanjirije bavuga ko ahanini icyatumaga badataha ari uko nta makuru nyayo y’ibibera mu Rwanda babonaga. Nyuma y’uko hari abo mu miryango yabo igereye mu Rwanda yabahaye amakuru ikoresheje telefone banakurikira ibiganiro kuri radiyo basanga mu Rwanda ari amahoro bafata icyemezo cyo kuza gufatanya n’abandi kubaka urwababyaye ; nk’uko babyivugira.
Uwitwa Bwanakweli yagize ati “Mu mashyamba haracyari abantu benshi kandi babayeho nabi kuko ari ukwirirwa biruka bihisha ingabo za Kongo n’indi mitwe ihaba. Twe twafashe icyemezo cyo gutaha kuko twabonaga nta buzima bwo mu ishyamba”.
Uretse abasivili baba barambiwe ubuzima bubi bwo mu ishyamba, bamwe mu basirikare bo muri FDLR basanga ntacyo bazageraho bakishyikiriza ingabo z’umuryango w’abibumbye zirinda amahoro muri Kongo (MONUSCO) ibafasha kugera mu Rwanda.
Mu batahutse uko ari 90 harimo abana 50, abagore bagera kuri 26 n’abagabo 14. Muri bo abagera kuri 53 bakomoka mu ntara y’Uburengerazuba, 31 bakomoka mu ntara y’Amajyepfo naho 6 bakomoka mu ntara y’Uburasirazuba.
Jean Baptiste Micomyiza na Turatsinze Bright
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|