Impunzi 2040 zimaze kugera mu nkambi ya Kigeme

Nyuma y’iminsi icumi impunzi zikomoka muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo zitangiye kwimurirwa mu nkambi ya Kigeme, izisaga 2040 nizo zimaze kugera muri nkambi kandi zitaweho neza; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’iyi nkambi.

Ku mugoroba wa tariki 10/06/2012 nibwo icyiciro cya mbere cy’impunzi kigizwe n’imiryango 28 ibumbiyemo abantu basaga 141 cyageze mu nkambi ya Kigeme iherereye mu karere ka Nyamagabe. Izi mpunzi zaje zibanjirije izindi mpunzi zisaga ibihumbi 12 zicumbikiwe by’agateganyo mu nkambi ya Nkamira mu karere ka Rubavu.

Kugeza ubu ibikorwa byo kwimura inkambi biracyakomeza aho mu nkambi hamaze kugera impunzi zigera ku 2040.

Umuyobozi w’inkambi ya Kigeme, Niyibaho Emmanuel, yatangaje ko izi mpunzi zikomeje kwitabwaho. Ati “Ubuzima ni ubusanzwe. Hari ubuvuzi, bafite amazi, bafite inkwi, ibyo kurya baje bamaze kubaha ibizamara ukwezi.”

Niyibaho Emmanuel yatangarije Kigalitoday ko izi mpunzi ziri mu nkambi ya Kigeme zitari bwizihize umunsi mpuzamahanga w’impunzi kubera ibikorwa byo kubaka inkambi no kwakira izindi mpunzi bikomeje.

Yabisobanuye muri aya magambo: “ntabwo byakunda [kwizihiza umunsi w’impunzi] kuko hari imirimo myinshi yo kubakira abantu, ntabwo byadukundira.”

Kugeza ubu mu nkmabi ya Kigeme hamaze kubakwa amazu y’amahema agera kuri 446 hakaba hakomeje kubakwa n’ayandi azakira impunzi zisaga ibihumbi 12 ziri mu nkambi ya Nkamira.

Leta y’u Rwanda niyo yubatse iyi nkambi ibinyujije muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi ku bufatanye n’igihugu cy’UBuyapani cyatanze inkunga y’amafaranga agera kuri miliyoni 172 z’amafaranga y’u Rwanda agomba gukoreshwa mu kuyubaka.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka