Impunzi 13 zatahutse mu Rwanda zivuye Nakivale
Impunzi zigera kuri 13 zakiriwe i Kagitumba kuri uyu wa gatatu tariki 18/07/2012 zivuye mu nkambi ya Nakivale zabagamo mu gihugu cya Uganda.
Itahuka ry’izo mpunzi rigezweho nyuma y’ubukangurambaga bwakozwe n’umuryango w’Ivugabutumwa witwa “Partners in Mission” ukorera mu Karere k’Ibiyaga bigali; nk’uko bisobanurwa na Frederic Ntawukuriryayo ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza no gucyura Impunzi (MIDIMAR).
Guhera tariki 05-07/07/2012, umuryango Partners in Mission wagize igikorwa cy’ivugabutumwa mu nkambi ya Nakivale, ukangurira impunzi z’Abanyarwanda gutahuka ku bushake. Nyuma y’ivugabutumwa bamwe bahisemo tutahuka banagurisha imyaka bari bejeje, kugira ngo babone impamba.
MIDIMAR izafasha izi mpunzi gusubira mu miryango yabo no kubahuza n’ubuyobozi bw’ibanze bw’aho bakomoka kugira ngo babarurwe mu baturage; nk’uko Ntawukiriryayo yakomeje abitangaza.
Bivugwa ko iyi nkambi ya Nakivale icumbikiye impunzi z’Abanyarwanda zigera ku bihumbi 11.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|