Impunzi 13 z’Abanyarwanda zaje gusura u Rwanda ngo zifate icyemezo

Impunzi 13 zituruka mu nkambi ya Butare mu Burundi, kuri uyu wa kane tariki 25/04/2013 zari mu karere ka Musanze, kugirango zirebere aho igihugu kigeze maze batahe bajye kubwira abandi babe bafata icyemezo cyo gutaha.

Izi mpunzi zatangiye urugendo rwazo tariki 23/04/2013 zihera mu karere ka Huye zisura Gisagara ndetse bajya no gusura imiryango yabo aho bakomoka, ubu bakaba baganiriye n’urwego rw’abunzi mu murenge wa Muhoza akarere ka Musanze.

Sahoguteta Claude, wahunze akiri muto, yagaragaje impungenge z’uko yasanze imitungo y’iwabo yaragurishijwe, bityo akibaza uko azabaho naramuka atahutse, asobanurirwa ko hari uburyo abantu batuzwa, ndetse n’imitungo y’iwabo akaba yayisubizwa bibonetse ko yagurishijwe bitanyuze mu mucyo.

Uwihoreye Consolata, avuga ko yasanze mu Rwanda ari amahoro, igihugu cyarateye imbere cyane, ku buryo nagera iwabo azahita abwira umuryango we, bakitegura bagatahuka mu gihugu cyabo.

Ati: “N’ubu rwose bambwiye ngo nimpaguruke ntahe nahita mfata abanjye tukaza. Ko mu Rwanda ari amahoro se! twabonye nta kibazo gihari rwose”.

Impunzi z'Abanyarwanda hamwe n'umuyobozi w'ungirije w'akarere ka Musanze.
Impunzi z’Abanyarwanda hamwe n’umuyobozi w’ungirije w’akarere ka Musanze.

Ntunguka Deogratias, umuyobozi w’ishami ry’imiryango iteza imbere uburenganzira bwa muntu, avuga ko aba bantu basuye u Rwanda muri gahunda yiswe ‘Ngwino urebe maze ugende ubwire abandi ukuri’, igamije kugaragariza Abanyarwanda amakuru y’ukuri ku Rwanda.

Muri iyi gahunda kandi, biteze ko abantu 13 basuye u Rwanda bazagenda bakabwira abandi barenga 200 bakiri mu nkambi, bityo bakaba batahuka mu gihugu cyabo, cyane ko nta terambere rifatika umuntu yageraho akiri mu buhungiro.

Ubwo aba bantu 13 basuraga intara y’Amajyepfo, bavuze ko amakuru y’ibihuha ariyo yatumaga badatahuka mu gihugu, bakavuga ko babwirwaga ko mu Rwanda nta buzima buhari, abantu batemererwa guhinga ahubwo batunzwe n’ibinyabwoya. Gusa ngo basanze ibyo byose ari ibihuha.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ubuhunzi=kubyara nibatahe basobanukirwe ndabona buri mu maman afite umwana

abdou yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize

Abanyarwanda bashatse gutaha baratashye hashize igihe,abagishaka kuguma mu nkambi mbona ari abakunda ubuzima bworoshye bwo kubeshwaho n’imfashanyo,aba baje kwirebera uko bimeze mu rwanda ababakiriye bazanabasangize ku ndangagaciro zo kwigira.

bagabo yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize

Gukangurira abayarwanda gutaha ni uguhozaho,ni kenshi impunzi ziri mu bihugu bitandukanye zabwiwe kuza kwirebera imbonankubone uko mu rwanda bimeze,benshi bafashe icyemezo,ariko abagitsimbaraye kuguma mu buhungiro bafite impanvu zabo bwite zituma badataha,si ikibazo cy’umutekano muke nk’uko hari ababigira urwitwazo.

gahamanyi yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka