“Impungenge za Banki y’isi ku bukungu bw’u Rwanda zikwiye kuvaho” - Sayinzoga

Leta y’u Rwanda irahamya ko yafashe ingamba mu rwego rw’ubukungu zizatuma umuvuduko igihugu kiriho utagabanuka. Bitandukanye n’ibyatangajwe n’impuguke za Banki y’isi zivuga ko muri uyu mwaka ari bwo u Rwanda ruzahura n’ingaruka zikomeye, bitewe no kuba rwarakuriweho inkunga n’ibihugu bisanzwe birufasha mu mwaka ushize.

Mu bisobanuro by’izi mpuguke, bavuga ko guhagarika inkunga kw’ibihugu bisanzwe bifasha u Rwanda byadindije ibikorwa bitandukanye binatuma agaciro k’ifaranga kazahara, ku buryo ryataye agaciro urisuzumiye ku mafaranga akomeye nk’amadolari ya Amerika.
Izi mpuguke zinavuga ko ibihugu byagumishijeho inkunga ku Rwanda bizitanga biguruntege.

Peace Aime Niyibizi ukorera Banki y’isi mu Rwanda, yatangaje ko kuba Leta izagabanya ibyo yatangagaho amafaranga bizagira ingaruka ku bikorera.

Yagize ati: “Kubera icyo kibazo hari ibyo Leta yakeneraga ikabitangaho amafaranga, ariko ubu bikaba bizahagarara. Kuko yabikuraga mu bikorera aba ntibakibonye iryo soko kandi ibyo bishobora gutuma bahomba bikagira ingaruka.”

Nubwo bimeze bityo ariko, Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’imari n’igenamigambi Kampeta Sayinzoga, avuga ko Leta yamaze gufata ingamba zizatuma hirindwa igihombo icyo aricyo cyose, ariko cyane cyane zizatuma umuvuduko w’ubukungu bw’u Rwanda utagabanuka.

Ati: “Guhera mu kwezi kwa karindwi ubwo ingengo y’imari nshya izaba itangiye gushyirwa mu bikorwa, nta kabuza Leta izasohora amafaranga menshi igura serivizi n’ibicuruzwa by’abashoramari. Impungenge zo kuvuga rero ko abashoramari bazadindira zikwiye kuvaho.”

Prezida wa Repubulika Paul Kagame, aherutse gutangaza ko amafaranga Leta yateganyaga mu mpapuro z’agaciro yagurishije ku isoko mpuzamahanga (Eurobonds), ayabonetse yikubye inshuro nyinshi ku yari akenewe.

Abasobanukiwe n’iby’ubukungu bemeza ko ayo mafaranga azafasha u Rwanda muri gahunda zitandukanye izayakoreshamo.

Christian Mugunga

Ibitekerezo   ( 6 )

Ariko se harya ubukungu bushingiye ku mfashanyo aba ari ubukungu? Si byiza gufatirwa ibihano, ariko nanone ni ubutwari gushakisha ubundi buryo bwo kubona amahera yo kwiteza imbere; nta nubwo ari ubutwari, ni uko byari bikwiye kumera. AK’IMUHANA KAZA IMVURA IHISE!

Mafene yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

U Rwanda ruziha agaciro kandi abanyarwanda ntibagire impungenge ntacyo tuzaba , kuko ingamba zarafashwe..report zo nta gihe zitazatangwa kandi wenda zinaruvuga uko rutari ariko intego ni imwe ni ukururwanirira kugeza aho rureteye kurusha uko rumeze ubungubu..kandi abanyarwanda turabishoboye twaranabishoboye n’ibitarakorwa bizakorw kuko imitwe yo gutekereza no gushyira mu bikorwa ibyo twihaye nk’intego irahabaye..

Rwakagara yanditse ku itariki ya: 25-06-2013  →  Musubize

Ntacyo ruzaba , kandi ubukungu bwacu buziyongera kabone n’ubwo izo nkunga zavaho burundu kuko ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka..

bugerakure yanditse ku itariki ya: 25-06-2013  →  Musubize

Kuvanirwaho inkunga nubwo bifite icyo byagabanya ariko abanyarwanda twihaye agaciro..hari ibibazo byinshi tuzikuramo.

sayinzoga yanditse ku itariki ya: 25-06-2013  →  Musubize

iterambere rirambye kandi rifiitoye igihugu akamaro n’abanyrwanda niyo ntego ndetse ni nayo ntero y’abanyagihugu ndetse n’abayobozi b’u rwanda.

james yanditse ku itariki ya: 25-06-2013  →  Musubize

umuvuduko u rwanda ruriho w’ubukungu mu iterambere ry’igihugu uzakomeza utere imbere kandi ibi nibyo bizahesha isura nziza igihugu kandi rero bizatuma u rwanda rugirirwa ikizere n’abashoramari maze rukomeze rutere imbere.

berchimas yanditse ku itariki ya: 25-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka