Impundu zitashye i Butahwa
Kayirangwa Anita yifuje kunyuza ubutumwa bwe mu muvugo yahimbye ujyanye n’isabukuru yo Kwibohora. Uwo muvugo yawugejeje kuri Kigali Today ukaba ari uyu ukurikira:

Impundu zitashye i Butahwa
Ntere akabyino nshoze uruyange
Mbabwire amajya ndetse n’amaza
Nanjye nunge mu rya Nyarusaza
Ati “Bahiriwe n’Urugendo”
Inkuba n’ingoma mu marembo
Bamwe bati uwo muriri uzabe uwa nde
Bati ni bamwe barutaye batarwanze
Abandi bati reka ntibakaruture
Uko zitwegera dutega yombi
Tuti nyamara uwo murishyo turawuzi
Ni nk’uwa Cyihabugabo mu Badahemuka
Mumuhe rugari ashore Inyambo
Mwagure amarembo dore yaje!
Muhumure yakamiwe ayera
Azira ubwiko akazira urwango
Nimumukundira murarutamba
Murutambagire mugeze n’ejo!
Umurishyo urakunda uranihira
Abo bakaraza ntubumve ingendo
Mwendo wa pole ni ko babyita
Ariko bihuta bati nyamaraaa
Hatuwezi kuludi nyuma!
Mbe Ntwazakurinda wabundiye u Rwanda
Ko ijisho ryawe ryatukuriye ishyanga
Aho ntiwaba uje uduteye
Ngo dutore utwangushye dutahe ishyanga?
Ati oya naba ntatiye igihango cya
“Kibabarira wa Mwami,
Watugirira ibambe avuye iw’abandi,
Na we musenge musagurire,
Muhe urubanza mureke abanze.
Nabanze Gacamukanda,
Bicuba muci w’inzigo, Nyabuzima
Umuzimurura w’ibyazimiye
Umuzahura w’ibyo asanze.
Azanye Cyubahiro,
Yitwa Cyiha-Bugabo”.
Umurishyo ukomeza kunihira
Tuwumva hino mu Murera
Impundu zivugira iyo mu mbere
Abari mu ihaniro bati ng’izo zaje
Bashima Inkotanyi n’Iyazihanze
Dore ko yaziharaze kutaneshwa!
Ubwo ingoma zisukira ku Munyarutsi
Zihaca ibikumba zikumbura ingamba
Bati iri kotaniro ntiryimirwa
Agatsinda turajya i Butahwa
Niruze rwande kandi rweme!
Bakora mu ruge bararenza
Ingamba nyinshi zimisha imituku
Ariko nako baca akabogi ngo imituku ihoshe!
Hirya y’I Butahwa bahaca ingando
Bati reka tuganire kumwe byahoze
Maze amahanga aturirimbe
Bati “urwa Gasabo rubaye urugero”!
Bajya mu mimaro barayinoza
Bamwe bati iyi mpigi iratuza
Abandi bati iyi ni imperuka
Reka nyandike nyitoze benshi!
Akabi ni umurozi wo mu kirambi!
Biteye kabiri imperuka iratera
Idutera ubwoba irukora munda
Bene Gihanga barora iyo mpinga
Bati ya mimaro itewe icyasha
Dore igihango kiraturembuza
Nimuhaguruke rudatemba!
Igihugu kirataka kiratakamba
Amarira menshi ahaca inkora
Abahungu barihuta
Ntibatinya imvura y’amahindu
Ntibatinya ijoro rijigije
Bahaba intwari bitijanwa
Bagaba ibitambo bizira inenge
Bagarura u Rwanda bokaruhorana!
Impundu nyinshi zivuga urwunge
Baturwa impakanizi bacyura inganji
Bacyura ubuhoro mu rwa Gasabo
Inzira y’ishora ibona abashumba
Narwo rurakunda ruranda
Iyaruhanze iruha umugisha
Na ya maraso ashibuka amasaro!
Inkuru zijyanye na: kwibohora26
- Perezida Kagame yashimiye ababohoye u Rwanda
- Tariki 01 Ukwakira 1990: Twibukiranye amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda
- Gupfusha abasirikare n’abayobozi ntibyaduciye intege – General Kabarebe
- Kibonge cya Musituni ntiyaciwe intege no kwiga wenyine mu bana 23 bavukana
- Rwamagana: Barishimira imihanda ya Kaburimbo yongerewe mu mujyi n’inzu zubakiwe abatishoboye
- Ruhango: Abatishoboye bubakiwe inzu zizatuma bagira imibereho myiza
- Uyu musozi waradufashije kuko twabaga tureba ibirindiro byose by’umwanzi - Lt Col (Rtd) Ndore Rulinda
- Muhanga: Inzu z’abatishoboye n’ibiraro byo mu kirere bujuje ni intambwe ishimishije mu kwibohora
- Mfite icyizere cyo kuzandika amateka ku rugamba rwo kwibohora – Perezida Kagame
- #Kwibohora26: Iburengerazuba bibanze ku gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage
- Uyu munsi ndamutse mpfuye nabwira ababyeyi banjye ko ibyo barwaniye byagezweho – Tom Close
- Gisagara: Barashimira Perezida Kagame kubera ikusanyirizo ry’amata begerejwe
- Kamonyi: Barishimira umuyoboro w’amazi meza n’inzu z’abatishoboye bujuje
- Intama yagaragaye hamwe n’Inkotanyi ntiyari umupfumu wacu - Gen. Kabarebe
- #Kwibohora26: Ibikorwa biteza imbere abaturage byatwaye Miliyari 88 FRW
- Nyagatare: Mu ruzinduko rwa Perezida Kagame hagarutswe ku ishingwa ry’umutwe w’ingabo zabohoye igihugu
- #Kwibohora26: Ibikorwa remezo bya Siporo byariyongereye, Abanyarwanda barasusuruka
- Kurwanya COVID-19 ni urundi rugamba tugomba gutsinda - Perezida Kagame
- Nyagatare: Perezida Kagame yasobanuriwe impamvu ibitaro bya Gatunda byadindiye
- Ntekereza ubuzima twarimo mbere yo kujya ku rugamba ngahita numva kumugara ari ishema - Twagirayezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|