Impundu ni zose kuri Perezida Kagame ugiye kuyobora AU

Hari Abanyafurika n’abayobozi bakomeye ku isi batangiye kugaragaza uburyo biteze byinshi kuri Perezida Paul Kagame uzatangira kuyobora Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU) ku mugaragaro kuwa Mbere.

Kuri uyu wa gatandatu Perezida Kagame yabonanye na Olusegun Obasanjo
Kuri uyu wa gatandatu Perezida Kagame yabonanye na Olusegun Obasanjo

Tariki 29 Mutarama i Addis Abeba muri Ethiopia hateganyijwe inama rusange ya 30 ya AU. Niho Perezida Kagame azatangiriramo kuyobora uyu muryango ku mugaragaro mu gihe cy’umwaka, asimbuye kuri uyu mwanya Perezida wa Guinea Alpha Condé.

Ukujya kwa Perezida Kagame ku buyobozi bwa AU, byateye abantu gutangira ibikorwa byo kumuha ikaze. Urugero ni imwe mu mipira yatangiye kugurishwa muri Cameroun.

Iyo mipira yo kwambara ifite ubutumwa buriho ifoto ye, bugira buti “Paul Kagame hamwe na Afurika izira ruswa”.

Ubutumwa butanga icyizere ko Kagame ari we "uzaca ruswa muri Afurika"
Ubutumwa butanga icyizere ko Kagame ari we "uzaca ruswa muri Afurika"

Perezida Kagame ni nawe wari washinzwe kuyobora komisiyo ya AU yari ishinzwe gukora amavugurura muri uyu muryango. Amwe muri ayo mavugurwa yatangiye gushyirwa mu bikorwa.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu birangwamo ruswa iri hasi ugereranyije n’ahandi ku isi, nk’uko raporo mpuzamahanga zitandukanye zibigaragaza.

Bituruka kuri politiki na gahunda zihamye, zashyizweho ku buyobozi bwa Perezida Kagame, zigamije guhashya ruswa no kutababarira uwo yagaragayeho.

Byatumye bamwe mu bayifatiwemo bayitanga cyangwa bayakira, harimo n’abayobozi, bagenda bagezwa imbere y’ubutabera.

By’umwihariko, u Rwanda rwashyizeho urwego rw’Umuvunyi rushinzwe gukurikirana no guhangana na ruswa, urwego utasanga ahenshi ku isi.

Perezida w’Amerika Donald Trump ni umwe mu bifurije ishya n’ihirwe Perezida Kagame mu mirimo ye mishya.

Mu itangazo ibiro bye byashyize ahagaragara, yashimye imirimo irimo gukorerwa mu buyobozi bwa AU by’umwihariko Perezida Kagame na Alpha Condé asimbuye.

Perezida amaze iminsi yakira abayobozi batandukanye baganira ku bijyanye n’imirimo ye mishya.

Bamwe amaze iminsi abakirira mu biro bye, mu gihe abandi bagiye bahurira mu nama yigaga ku bukungu bw’isi yari iteraniye i Davos.

Kuri uyu wa Gatandatu nabwo, nyuma yo kugera i Addis Ababa muri Ethiopia, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Olusegun Obasanjo wigeze kuyobora Nigeria.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

murakoze kugaragaza ibitekerezo byanyu kumuyobozi wacu .njye ndavugo ninjyenzi pe numugabo wabagabo cyane Mandera abo ba Ghandi sinzi aho muhera mubashyirahejuru cyane kumurutisha H.P kagame paul.umugabo wabaye kurugamba rwamasasu agahuza ndetse akabanisha imitima yatandukanye akongera kuyirema mo ubumwe ubu mukaba mubona ibitangaza mugihungu ntawarabukwa ko harishyano ryigeze riba .muceceke mumurake IMANA imurinde gusa kd imurindire ubwenge imuhe imitima yabanyafurika nisiyose.komera mugabo utagamburuzwa nibigwari komeza imihigo Imana izagufasha kuyesa.jye nguhagaze iruhande umumwanzi wawe ntakabeho.

eddy yanditse ku itariki ya: 31-01-2018  →  Musubize

abanditse inkuru nibo bashyiramo amarangamutima yabo cyeretse our lovely H. paul kagame ariwe wabyivugiye mumagamboye none rero nawe n’umuntu kandi afatanya nabandi bivuzeko nago wamugereranya na jesus. #gusa arashoboye wabyanga wabyemera kuko ubipinga nawe niyanda nini yokamye umuntu.

eric yanditse ku itariki ya: 29-01-2018  →  Musubize

Ariko mwajya mureka kucyatsa: ruswa yo mu rwanda ko ivugiriza?

[email protected] yanditse ku itariki ya: 28-01-2018  →  Musubize

Koko president wacu arakomeye,ariko ntabwo ari the greatest man of the people.Hali benshi bamuruta:Mandela,Gandhi,etc...Ariko ku bantu bemera bible,the greatest man who ever existed is Jesus.Yazanye impinduka zikomeye ku isi,azura abantu,akiza indwara n’ubumuga,etc...

Ndagije yanditse ku itariki ya: 28-01-2018  →  Musubize

@Ndagije, twebwe twemera ibyo tubona ubu;niba wowe ugifata reference kuri Mandela, Ghandi... ni uburenganzira bwawe. Gusa njye n’abandi benshi twemerako H.E Paul ashoboye nubwo adashoboye byose kuko ari umuntu.

DIDI yanditse ku itariki ya: 29-01-2018  →  Musubize

rekamvuge nubwonta rondora ibyizabyamuzehe wacu nibyinshi icyonavuga ntawamuhiga nuyunumwe muri africa yewenahandi wajyahose nuwambere komeza butwari muyobozimwiza mbivuze mbikuye kumutima RUGIRA abane namwe !!

manasse yanditse ku itariki ya: 31-01-2018  →  Musubize

Perezida Kagame afite ibitekerezo byiza kandi yifuza ko Afurika yose ya byungukiramo, igatera imbere, ikagira amahoro. Gusa nsanga ari intambara itoroshye kuko niba abandi bayobozi b’Afurika badakangutse ngo bafatanye, sinzi ko Perezida Kagame wenyine azashobora kubishyira mu ngiro. Ariko rero, Abanyafurika bose, cyane cyane urubyiruko bamuri inyuma muri urundi rugamba agiye gutandira, rwo kubohoza Afurika.
Tukuri inyuma twese.

Dr. Célestin ( Germany )

Dr. Célestin Muyombano yanditse ku itariki ya: 28-01-2018  →  Musubize

Ndasubiza uwitwa BIDO.Ntabwo Kagame ari the Greatest Man of the People.Iyo Title ni iya YESU wenyine.Ntabwo Kagame areshya na Yesu kandi nawe arabyemera.Ubwo YESU imana izamuha gutegeka isi yose nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe 11:15,nibwo Ruswa izacika.Nta muntu numwe waca Ruswa muli Afrika.YESU nategeka isi yose,azabanza arimbure abantu bose bakora ibyo imana itubuza (Imigani 2:21,22).Noneho akureho ibibazo byose dufite (urupfu,ubusaza,uburwayi,akarengane,ubushomeli,etc...).Uwo niwo muti wonyine.Ibyo Kagame ntiyabishobora.

BIZIMANA yanditse ku itariki ya: 28-01-2018  →  Musubize

paul wacu ndabizi azahindura byinshi kandi byiza bizatugirira akamaro nka banya furica muri rusange. tumuri nyuma pe. twese nkabanyafrica tumushyigikire tujyane nawe murugendo rwo kwigira no kwihesha agaciro.

innocent yanditse ku itariki ya: 27-01-2018  →  Musubize

I told you guys, He’s The Greatest Man of the People

Bido yanditse ku itariki ya: 27-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka